RULINDO: ABASHINZWE ABAKOZI MURI RUTONGO MINE BARASABWA GUFASHA ABAKOZI KUMENYA AKAMARO KO KWIZIGAMIRA MURI EJO HEZA.

Kuri uyu wa kane umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Rulindo madamu NIWEMWIZA Emilienne yagiranye inama n’abashinzwe abakozi mu kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rutongo Mine mu murenge wa Masoro hagamijwe gufasha abakozi bakora muri iki kigo kwitabira kwizigamira muri gahunda ya EJO HEZA.

Ikigo cya Rutongo Mine gifite site zigera kuri 7 muri iyi nama buri site yose ikaba yarifite umukozi uyihagarariye hakaba kandi hari  n’abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi muri Rutongo Mine.

Muri iyi nama abayitabiriye basobanuriwe gahunda ya EJO HEZA ndetse bigishwa uburyo bazajya bafasha abakozi mu gihe bagize ikibazo kuri EjoHeza birimo nko  kutabona kutabona ubutumwa bugufi,guhindura telephone no guhindura indangamuntu.

Abitabiriye inama kandi basobanuriwe Ibigenwa n'amategeko ku banyamuryango bashaka gufata Pansiyo cyangwa abazungura ndetse basabwa gushishikariza abakozi kuzigamira abana babo.

Kugeza ubu Akarere ka Rulindo kari ku gipimo kiri hejuru ya 95% mu kwizigamira muri EJo Heza ka kaba kari mu turere 5 twa mbere mu gihugu dufite abaturage bitabira kwizigamira muri gahunda ya Ejo heza