Open Day: Abaturage barasabwa kwigira ku bikorwa by’abafatanyabikorwa bakiteza imbere

Ubwo hatangizwaga kumugaragaro imurikabikorwa mu Karere ka Rulindo, ku wa 24 Kanama 2022 ryari ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo basaga 60 basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye birimo ibikorwa by’ubuhinzi, iby’ubworozi, imitangire ya serivisi, ibikorwa by’ubukorikori n’ubugeni ndetse n’ibindi ndetse n’ibikorwa byo kongerera agaciro umusaruruo w’ibikomoka ku ku buhinzi n’ubworozi; abaturage basabwe kwigira kuri ibyo bikorwa abafatanyabikorwa berekana, bagahanga imirimo ibyara inyungu kandi ikabafasha kwikura mu bukene.

Ni igikorwa cyishimiwe n’abaturage batari bake ngo kuko bataherukaga kwitabira iri murikabikorwa, ubusanzwe riba buri mwaka, ariko kubera icyorezo cya covid 19 cyakomye mu nkokora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibihuza abantu benshi, hakaba hari hashize imyaka ibiri iri murikabikorwa ritaba.

Umuyoboziw’a karere ka Rulindo MUKANYIRIGIRA Judith, yashimiye abafatanyabikorwa uruhare badahwema kugira mu iterambere ry’Akarere. Yasabye abaturage kubyaza umusaruro iri murikabikorwa, bakahavana ubumenyi n’ibitekerezo byo guhanga imirimo.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati : « Hari abantu benshi b’abashoramari, abanyabukorikori n’ubugeni ndetse n’abandi uyu  ni umwanya mwiza tubonye wo gusura ibiri kuhakorerwa na njye nzafata umwanya nzekubisura; by’ukuri ni Imurikabikorwa ririkubera ku muhanda unyurwamo n’abatari bake rero yaba abatuye muri aka karere ka Rulindo ndetse n’abandi bagakwiye kuza bakigira ku bikorwa byinshi kandi bishimishije biri hano.»

Bamwe mu baturage bitabiriye iri murikabikorwa, bavugako bizabafasha kubona aho bagurira ibicuruzwa bimwe na bimwe, bagasobanukirwa ibyo abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu guteza imbere umuturage wa Rulindo ndetse bakunguka n’ubwenge bwo kwihangira imirimo babikesha ibitekerezo bahakuye.

Niyonzima Patrick wo mu Murenge wa Rusiga  avuga kuba imurikabikorwa ryagarutse ari ikintu bagiye gukuramo inyungu nyishi

Yagize ati « Ibikorwa nk’ibi sinabiherukaga ariko ubu ndashimira ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bateguye iki gikorwa aha hantu hari ibintu bitandukanye kandi binashimishije rwose ibi bigiye kumfasha kuko nzahakura isomo rizamfasha mu kwiteza imbere mu buhinzi nkora, hari imbuto y’ibirayi, ibishimbo n’ibindi kandi ku giciro kiri hasi. Si ibyo gusa kuko nabonye ko harimo ibikorwa by’ububoshyi n’ubukorikori kandi bidasaba igishoro gihambaye, ubu rwose ngiye gushishikariza abana mu rugo babyige, kuko nabonye ko nabyo byateza imbere ubikora».

Ku ruhande rw’abaje kumurika ibikorwa bavuga ko uyu ari umwanya wiza babonye wo guhura n’abatuye aka Karere, bagasabana n’abaturage kandi bakabasobanurira ibyo bakora, bakaboneraho bakabasaba ubufatanye mu gusigasira ibyagezweho.

Sina Gerard uzwi ku izina rya Nyirangarama ni umwe mu bashoramari, avuga ko imurikagurisha ari umwanya wo guhura na bagenzi be, akabasangiza ibyo akora ariko kandi akabigiraho bakubaka ubufatanye mu iterambere.

Yagize ati  « Mu by’ukuri mbonye umwanya wo guhura n’abatari bazi ibikorwa nkora, ababizi ndetse n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye ibi biramfasha kumenya icyo abakiriya banjye bashaka binamfashe kuganira n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye muri aka Karere ku buryo twaganira tugateza imbere aka karere kacu natwe tutisize ».

Iri murikabikorwa rizasozwa ku wa   wa 26 Kanama 2022, ni ukuvugako rizamara iminsi 3, abaturage basura ibikorwa, basobanurirwa serivisi n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu Karere. Umwihariko w’iri murikabikorwa ni uko ku munsi wa 2 urubyiruko ruturutse mu mirenge itandukanye ruzaza rugahabwa ibiganiro ku guhanga umurimo, kubona kazi no kukarambaho, kandi rukagaragarizwa amahirwe  ari mu Karere yabafasha kwihangira imirimo.

Insanganyamatsiko y’iri murikabikorwa  igira iti : Dufatanyije dusigasire ibyagezweho tunongera umusaruro.