Rulindo: Abaturage barasabwa kwirinda ibiza bazirika ibisenge by’amazu

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Bwana Kayiranga Emmanuel ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, Umudugudu wa Rusasa mu muganda wo kubakira umuturage Turikumwe Sixbert wasenyewe n’ibiza mu kwezi kwa Mata 2020, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020, yasabye abaturage kwirinda ibiza bikunze gusenya amazu, gutwara ibisenge rimwe na rimwe bikajyana n’ubuzima bw’abaturage, ariko cyane cyane bakubaka amazu bazirika ibisenge kuko usanga abenshi batabyitaho, inkubi y'umuyaga ikagurukana ibisenge.

Uyu muganda wakozwe mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda ibiza cyane cyane kuzirika ibisenge byamazu, kubaka inzu zifite umusingi ukomeye bakoresheje amabuye na sima kuko ari byo bituma amazi atinjira mu musingi ngo inzu ibe yasenyuka.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kwirinda kubaka mu manegeka, ndetse n’abatuye ahantu babona hashyira ubuzima bwabo mu kaga bakahimuka kuko ibiza biza bitunguranye, ariko akenshi kubyirinda biba bishoboka.

Yasabye abaturage kwirinda kubaka nta ruhushya rwo kubaka rutangwa n’ubuyobozi bafite, kuko usanga akenshi abantu bubaka nta byangombwa bakubaka hutihuti, inzu zifite imisingi n’igisenge bitujuje ubuziranenge.

Abaturage basabwe kubaka bakoresheje ibikoresho byujuje ubuziranenge, gutera ibiti bigabanya umuyaga no kubaka amzu bazirikana icyerekezo cy’umuyaga kuko umuyaga mwinshi utwara ibisenge by’amazu. Basabwe kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera kuko usanga akenshi ibisenge bitwarwa n’inkubi z’umuyaga biba biaraziritswe ngo bikomere.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage gukomeza kunoza isuku mu ngo, aho bakorera, ku myambaro no ku mubiri. Bibukijwe kandi gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo amashuri azafungure imiryango, inyubako zaruzuye abana babone aho bigira, bibukijwe kandi koi bi bikorwa bigomba gukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID19.

Ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge ni ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye na Rwanda Housing na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi,  buzamara ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 18 Ukwakira; burimo gukorerwa mu turere twose tw’igihugu abaturage bashishikarizwa  guhangana n’inkubi y’umuyaga ikunze gutwara ibisenge by’amazu, bazirika ibisenge by’amazu.