RULINDO: ABATURAGE BARENGA IBIHUMBI 19 BAGIYE KUGEZWAHO AMAZI MEZA

Kuri uyu wa mbere umuyobozi bw’Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith yakiriye  itsinda riturutse mu muryango wa world vision Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru ugiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi wa Rwinyana  uzatanga amazi ku baturage bagera ku bihumbi 19 485 bo muri murenge wa Base-Gitare.

Umuyobozi wa world vision mu ntara y’Amajyaruguru MUHORANA Eduard avuga ko umuryango wa  world vision ufite inshingano zo  guteza imbere imibereho myiza y’umwana n’abaturage muri rusange kandi ko imibereho myiza itabaho abaturage badafite amazi meza ariyo mpamvu bafatanyije n’Akarere mu kubaka umuyoboro wa Rwanyana-Gitare.

Uyu muyoboro ukazaba ufite ibilometero 24 ukazatwara akayabo k’amafaranga y’uRwanda angana na miliyari imwe na miliyoni 300 world vision ikazatanga 60% by’umushinga mu gihe Akarere kazatanga 40%.

Bikaba biteganijwe Uyu muyoboro uzamara amaze umunani uhereye kuri uyu munsi wabereyeho inama yo kuwutangiza.

Umuyobozi w’Akarere akaba yashimiye umuryango wa world vision kuruhare ugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’igihugu muri rusange byumwihariko akarere ka Rulindo.