RULINDO: ABAYOBOZI B’ IBIGO BY’AMASHURI BARASABWA KUGURA IMIRINDA NKUBA MU RWEGO RWO KWIRINDA IBIZA BITERWA N’INKUBA.

Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwakoranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse na ba rwiyemezamirimo bacuruza imirinda nkuba hagamijwe gukumira ibiza byaturuka ku nkuba muri iki gihe cy’imvura.

Kuva mu kwezi kwa gatatu  kugeza muri uku kwezi mu karere ka Rulindo ibiza biterwa n’inkuba byakomerekeje umuntu umwe.

Mu rwego rwo kwirinda ko habaho ibindi  biza biterwa n’inkuba  ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarasabye ko ahantu hose hahurira abantu benshi nko ku bigo by’amashuri, ku masoko no ku nsengero hashyirwa imirinda nkuba.

Nyuma yuko bigaragaye ko hari bimwe mu bigo by’amashuri bikomeje kugenda biguruntege mu gushyiraho imirinda nkuba ubuyobozi bw’Akarere bwahuje abayobozi b’ibyo bigo ndetse na ba rwiyemezamirimo bacuruza imirinda nkuba kugirango bafatanye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kubona imirinda nkuba.

Muri iyi nama hakaba hemejwe ubwoko bw’imirinda nkuba  n’igiciro bazishyura ba rwiyemezamirimo ariko ikazasuzumwa n’umukozi w’Akarere ushinzwe ibirebana n’amashanyarazi mu rwego rwo kureba ko yujuje ubuziranenge.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere  NSANZAMAHORO Erneste akaba yongeye kwibutsa aba bayobozi ko bagomba kwihutisha gushyira imirinda nkuba yujuje ibisabwa  mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kwirinda ko hagira ingaruka zishobora guterwa n’inkuba muri ibi bihe by’imvura.

 Muri rusange nta ngaruka z’ibiza biterwa n’inkuba zikunze kugaragara  mu karere ka Rulindo,kuva mukwezi gushize ibiza biturutse ku mvura bimaze kwangiza amazu arenga 50  ndetse n’imyaka y’abaturage iri ku buso bwa hegitari zirenga 2 n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi.