RULINDO : ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI N’ABASHINZWE UBUGENZUZI BW’UBUREZI BASUYE UMUHORO W’AMATEKA Y’URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU NYAGATARE.
Kuri uyu wa kabiri abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye, Abagenzuzi b’Uburezi mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo n’Ishami rishinzwe Uburezi mu Karere basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu mu Karere ka Nyagatare,basobanurirwa amateka y'urugamba rwanahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Uru rugendo rwari ruyobowe n'umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith rwatangiriye ku mupaka wa Kagitumba aho Inkotanyi zinjiriye, bakomereza Nyabwishongwezi (Nyampeke) agasozi Rwigema yaguyeho, basura Gishuro (aho bita ku gasantimetero), basoreza Gikoba ku ndake ya Afande PC
Abitabiriye Urugendo bavuga ko bahigiye byinshi bijyanye n’Amateka y’Igihugu cyacu ndetse ko Ubumenyi bahakuye babujyana mu bigo bayoboye basangiza izo nyigisho Abarimu, Abanyeshuri ndetse n’Ababyeyi baharera.
NYUNDO Olivier uyobora ishuri rya APEKI TUMBA ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro akaba ari nawe uhagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Rulindo avuga ko uru rugendoshuri bakoze nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri aringenzi cyane kuko nkabayobozi bahorana n’abanyeshuri ndetse n’abarimu bafite byinshi bigiye hano, ko nabo bazigisha abanyeshuri n’abarezi inyigisho zitandukanye bigiye hano harimo nko kubasobanurira aho igihugu cyavuye,indangagaciro zo gukunda igihugu byaba ngombwa ukanakitangira ndetse no gukomeza kwigisha ubumwe bw’abanyarwanda ndetse na Ndi umunyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith yashimiye abayobozi b’ibigo by’amashuri batekereje iki gikorwa cyane ko aribo bafite akazi gakomeye ko kurera abana b’ababanyarwanda no gutegura abanyarwanda bejo hazaza bazagirira igihugu akamaro.
Yakomeje avuga ko nkabayobozi b’amashuri ari byiza kugira ubumenyi buhagije ku mateka y’igihugu kuko bagira uruhare mu kuyobora abaturage akaba ari muri urwo rwego basabwa kumenya no gusobanurira abana ubutwari bwaranze inkotanyi kandi bakabatoza umuco wo gukunda igihugu kuko utazi iyo ava atamenya niyo ajya.
Ubwo iri tsinda ryajyaga Gikoba gusura ahiswe ku gasantimetero ryahuye n'itsinda ry'abayobozi b'Akarere ka Nyagatare riyobowe n'umuyobozi w'Akarere bwana GASANA Stephen ari kumwe n'abakuriye inzego z'umutekano muri aka karere bakaba bari bavuye gusura site ya Gikoba mu rwego rwo gutegura umunsi mukuru wo kwibohora, abayobozi bombi baganiriye ku mwihariko wa buri karere ndetse biyemeza gukomeza guteza imbere umubano mwiza uri hagati y'uturere twombi.