RULINDO: ABAYOBOZI MU NZEGO ZITANDUKANYE BAHUGUWE KURI SERIVISE ZITANGWA NA RFI
Kuri uyu wa kane Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bya gihanga (RFI) cyasobanuriye abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Rulindo serivise zitangirwa muri iki kigo.
Ni mu bukangurambaga bwiswe SOBANUKIRWA RFI bwatangiye tariki ya 20 /10/2025 mu ntara y'Amajyaruguru bugamijwe gusobanurira abaturage serivise zitangwa n'iki kigo ndetse n'igiciro cy'izo serivisi.
Umuyobozi muri RFI, Dr Kabera Justin, yasobanuye ko ubu bukangurambaga buzafasha abaturage kumenya uko bakwitwara mu gihe bageze ahantu habereye icyaha kuko iyo bagiye gupima bahera ku bikumwe cyane cyane nk’ahantu hapfiriye umuntu bityo abantu baba bakwiye kwigengesera.
Akomeza avuga abantu bakwiye kwitwararika ahantu nk’aho ahubwo bagahamagara inzego z’ibishinzwe kuko zo ziba zarahawe amahugurwa ahagije ku bikorwa by’ubutabazi.
Muri ubu bukangurambaga abayobozi batandukanye basobanuriwe byinshi kuri serivisi za RFI, ibimenyetso batanga, uko bifatwa, ndetse n’uburyo bwo kubibungabunga.
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yashimiye ikigo cy'u Rwanda cya RFI cyatangije ubu bukangurambaga bwo gusobanura serivisi zitangwa n'iki kigo asaba ko ubumenyi abayobozi bahawe bazabusangiza n'abo bahagarariye kugira ngo babashe gukoresha izi serivisi kandi neza.
RFI itangaza ko izafungura ishami ryayo mu ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze mu rwego rwo korohereza abakenera serivisi zabo.