RULINDO: ABIKORERA BARASABWA GUFATANYA MU KURWANYA ABAHAKANA BAKANAPFOBYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA.
Kuri uyu wagatanu kuri site zitandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hibukwa abatutsi bishwe muri Jenoside mu bigo by'abikorera.
Ni igikorwa cyabereye mu mirenge ya Bushoki,Cyinzuzi, masoro na Tumba, abikorera bo mu murenge wa Bushoki ,igikorwa cyo kwibuka kikaba cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Rusiga ruherereye mu murenge wa Rusiga, aho bashyize indabo ku rwibutso ndetse bunamira imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ishyinguye muri uru rwibutso,ndetse banasobanurirwa amateka yuru rwibutso.
Iki gikorwa kikaba cyanitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu RUGERINYANGE Theoneste ndetse na perezidante wa IBUKA mu Karere madamu MUREBWAYIRE Alphonsine.
Nyuma yo gusura no gushyira indabo ku rwibutso abayobozi n’abakozi b’ibigo by’abikorera bakomereje igikorwa cyo kwibuka kuri site zitandukanye zari zateguwe aho bahawe ikiganiro gikubiyemo amateka ya jenoside, uburyo yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa.
Ni ikiganiro cyari gifite umutwe ugira uti: “ jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda isomo ku banyarwanda,ku mahanga ndetse no ku bihugu byo mu karere”.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rulindo madamu MUREBWAYIRE Alphonsine akaba yashimiye ibigo by’abikorera byatekereje kwibuka no guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse anashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, uburyo bwita ku mibereho y’abarokotse jenoside ndetse agashima ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi zabarokoye.
MUREBWAYIRE Alphonsine yavuze ko ari ngombwa kuzirikana amateka yaranze igihugu cyacu hagamijwe guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi.Ati:”hari ababikora bakoresheje ikoranabuhanga ndetse bamwe bakaba baravuye mu gihugu barakoze jenoside,urumva ko nta cyiza yavuga ageze hanze dufatikanye kubarwanya.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu RUGERINYANGE Theoneste yavuze ko kugirango dukomeze kwibuka twiyubaka ari ngombwa guhuza imbaraga haba inzego za Leta ndetse n’izabikorera mu gusigasira ibyiza byagezweho tukabikora twamagana abashaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’abahakana bakanapfobya jenoside. Ati:”ni inshingano zacu twese kwamagana abahakana ko habaye jenoside yakorewe abatutsi bakabikora bagamije kugoreka amateka”.
RUGERINYANGE Theoneste yongeyeho ko ari ngombwa guhuriza hamwe mu gukora ubukangurambaga mu rubyiruko bagatozwa kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda kuko arirwo mbaraga z’igihugu kandi rwitezweho guhindura igihugu kikarushaho kuba cyiza.
Mu karere ka Rulindo habarurwa ibigo byinshi by’abikorera birimo inganda, amabanki,abikorera ku giti cyabo, ibgo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’amakoperative akora ibikorwa bitandukanye.