Rulindo: Abitabiriye umwiherero w’Inama Njyanama basabwe gukorera ku ntego no kuzuzanya

Mu cyumba cy’inama cya Classic Lodge, mu Karere ka Musanze, ku wa 19 Werurwe, 2022, Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, bari kumwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b’amashami mu Karere, Abayobozi b’Ibitaro bya Rutongo na Kinihira, Umuyobozi w’Ikigo Ndangamuco Ikirenga, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa, JADF, mu Karere batangiye umwiherero w’iminsi 3, ufite insanganyamatsiko igira iti: Ubwuzuzanye bw’Inama Njyanama n’izindi nzego mu guteza imbere Umunyarulindo.

Uyu mwiherero wafunguwe na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Hon. Ministre Ines MPAMBARA.

Mu ijambo rye, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, afungura uyu mwiherero, yasabye abawitabiriye gukorera ku ntego; gukorera hamwe no kugira ibyo bakora ibyabo, kugira umurava no kwirinda amakimbirane, ahubwo bagatahiriza umugozi umwe. Yabasabye kuzirikana ko ibyo bakora byose bagomba gushyira umuturage ku isonga, buri wese mu kazi ashinzwe akibaza ngo ibyo nkora bimariye iki umuturage.

Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, yagarutse kandi ku bibazo bikigaragara mu Karere ka Rulindo, ubuyobozi bugomba gukemura, birimo ikibazo cy’abana bo mu muhanda, ikibazo cy’abana bata ishuri, abana basambanywa bagaterwa inda bakiri bato n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana.

Muri uyu mwiherero Umuyobozi Nshingwabikorwa, CEO w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta KAITESI yagaragaje ishushoy’Akarere ka Rulindo y’ibyavuye mu ikarita nsuzumamikorereCitizen Report Card, hagaragazwa ibishimwa n’ibikwiye gukosorwa kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana MUTAGANDA Theophile yagaragarije abitabiriye umwiherero uko Akarere ka Rulindo gahagaze mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (abaturage badafite amacumbi, abana bata ishuri, abangavu basambanyijwe n’abatewe inda, igwingira n’imirire mibi mu bana,… ) n’ingamba zo kubikemura.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Bwana Ladislas NGENDAHIMANA, yatanze ikiganiro ku mahirwe y’iterambere y’Akarere ka Rulindo n’uburyo bwo kuyabyaza umusaruro, aho yasabye abitabiriye umwiherero kubyaza umusaruro amahirwe Akarere gafite binyuze mu gukorana inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa, gukoresha itangazamkuru n’imbuga nkoranyambaga  mu kumenyekanisha no kwamamaza ibyiza bibone ka mu Karere n’amahirwe mu ishoramari ahari.

Umunsi wa mbere washojwe n’ikiganiro ku mutekano cyatanzwe na Division Commander Brig Gen John Bosco RUTIKANGA yasabye abayobozi kugira igenamigambi rihamye kandi rishyira imbere iterambere ry’umuturage, ku murinda ibimuhungabanya, kumurinda ubukene no kumufasha guhindura imyumvire, by’umwihariko kurinda bana igwingira n’imirire mibi no kubarinda guta ishuri kuko aribo hazaza h’igihugu cyacu. Yasabye abayobozi kutazigera birara  ngo bavuge ko ibyo bakoraga bihagije;

Yabibukije ko Umuyobozi mwiza agomba kumva ko ibyo akora ari uruhererekane ashimangira gutoza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no gukorera Igihugu  hitabwa ku gukemura ibibazo by’abaturage bahabwa ibyo bagenewe kandi bikabageraho ku gihe baharanira ko abaturage bava mu bukene.