Rulindo: BNR yigishije abagore 16,751 gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe telephone.

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yasoje gahunda ya Gendana Konti’.yafashije abagore abagore kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa, 

Ni gahunda yar’imaze umwaka  mu Karere ka Rulindo, mu bukangurambaga bwiswe Gender inclusive Financial policy initiative in Rulindo district. Bugamije kwigisha abaturage bo mu cyaro gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’Imari.

Ibirori byo gusoza iyi gahunda byitabiriwe na   Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, ari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango MIGEPROF BATAMURIZA Mireille  ndetse n’Uhagarariye UN WOMEN mu Rwanda Jennet Kem  n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu RUGERINYANGE Theoneste yavuze ko binyuze muri Gahunda ya Byikorere Akarere kazakomeza gufasha abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga muri serivise zose harimo na serivisi z’Imari.

Umunyamabanga Uhorafho muri minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu BATAMURIZA Mireille avuga ko hakwiye ubufatanye hagati y’ abagabo n’abagore kuko iterambere ry’Umugore ariryo terambere ry’umuryango muri rusange.

Guverineri SorayaHAKUZIYAREMYE  yashimye intambwe yatewe n’ubwitabire ba mutimawurugo bo mu  karere ka Rulindo bagaragaje  mu gukoresha serivisi y’imari hifashishijwe ikoranabuhanga,  Agira ati “Dutangiza iki gikorwa umuhigo wari ukwinjiza abagore 7,500. Muri aka karere abigishijwe bageze ku 16,751, abinjijwe bushya muri MoMo n’abakanguriwe konti zasinziriye ni 4,416 ni ikintu cyiza kandi cyo kwishimira”.

Hakuziyaremye avuga ko iki gikorwa cyo gushishikariza abagore gukoresha serivisi z’imari bakoresheje telefone kimaze imyaka ibiri gitangiye mu Rwanda hose.

Mu gusoza iyi  gahunda kandi Banki nkuru y'Igihugu yahembwe abagore bahize abandi mu kwigisha bagenzi babo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z'Imari.

iyi gahunda  ikaba yarakozwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ikoranabuhanga,MINICT, BNR ,MINALOC na MIGEPROF