RULINDO: Dr USTA KAYITESI YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA BUREGA MU MUGANDA RUSANGE WO GUTUNGANYA UMUHANDA

Rulindo, Burega – Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, akaba n’Imboni y’Akarere ka Rulindo, Dr. Usta Kayitesi, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Burega mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026, wibanze ku gutunganya no gufata neza imihanda.

Umuganda wabaye tariki ya 31 Mutarama 2026, ukorwa mu mirenge igize ’Akarere , aho ibikorwa byibanze  ku gusana imihanda hagamijwe koroshya ingendo.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Burega, Akagari ka Karengeri, Umudugudu wa Rwamiko, ahatunganyijwe umuhanda Shusho–Muyanza. Muri iki gikorwa, hashyizwemo laterite, hasiburwa imiserege y’amazi ndetse hanasanwa ibiraro byari byarangiritse.

Dr. Usta Kayitesi, wari umushyitsi mukuru, ari kumwe  na Komite Nyobozi y’Akarere  n’abayobozi b’inzego z’umutekano . Yifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda, agaragaza akamaro k’ubufatanye mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma y’umuganda, abaturage bahawe ubutumwa butandukanye bwibanze ku ngingo zirimo:

  • Kwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu;
  • Gushyira imbere isuku n’isukura mu midugudu;
  • Kurwanya guta ishuri mu bana no kubashyigikira kwiga;
  • Kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo;
  • Kugira uruhare mu kwicungira umutekano;
  • Kwirinda amakimbirane mu miryango no gushimangira ubumwe.

Mu butumwa bwe, Dr. Usta Kayitesi yashimiye abaturage ba Burega n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku ruhare bagira mu muganda rusange, abasaba gukomeza uyu muco mwiza w’ubufatanye, nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye n’imiyoborere myiza.

Yasoje asaba abaturage gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, gukorera hamwe no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere ry’Akarere ka Rulindo n’igihugu muri rusange.