Rulindo: Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yagiranye ibiganiro n’abakozi b’Akarere ka Rulindo  kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Muri ibi biganiro Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru akaba n'umushakashatsi ku mateka y'u Rwanda yatanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda agaragaza uburyo mbere abanyarwanda bari bafite ubumwe nyuma bukaza gusenywa n’abakoroni.

Guverineri kandi yagaragaje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hashyizweho ubuyobozi bwiza bwimakaje kugarura no gutezimbera ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,ari nawo musingi w’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith,abagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere,Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, Madamu MUREBWAYIRE Alphonsine , abayobozi b'amashami ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'utugari n'abayobozi b'ibigo by'amashuri.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice akaba Yasabye abayobozi gukurikirana hakiri kare bakamenya abagifite imyitwarire igaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kwita by'umwihariko ku mutekano w'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.

.