RULINDO: GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU MUGABOWAGAHUNDE MAURICE YASABYE URUBYIRUKO RUKORA UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO GUSIGASIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA.
Kuri iki cyumweru guverineri w’intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice hamwe n’umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith bifatanyije n’abayobozi hamwe n’abakozi b’ikigo gicukura amabuye y’Agaciro cya Trinity Nyakabingo mu gikorwa cyo kwibuka abahoze arabakozi b’ikigo REDEMI bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi abakozi b’iki kigo bahawe ikiganiro ku mateka ya jenoside basobanurirwa uburyo mbere abanyarwanda bari bashyize hamwe bafite umwami wabo ariko nyuma abakoloni baza kubacamo amoko arinayo yabaye intandaro ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa IBUKA mu karere madamu MUREBWAYIRE Alphonsine yashimiye ubuyobozi bw’ikigo cya Trinity Nyakabingo bwateguye iki gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba REDEMI bishwe muri jenoside avuga ko aribyagaciro kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice nawe yashimiye ubuyobozi bw’ikigo cya Trinity Nyakabingo bwateguye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi akaba yabwiye abakora muri iki kigo cyane cyane urubyiruko aribo mbaraga z’igihugu kandi ko aribo bakwiye guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi ko bakwiye gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda bakimakaza urukundo kuko bafite igihugu cyiza giharanira iterambere ry’abanyarwanda bose.
Guverineri kandi yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri,bagakomera ku bumwe bw’abanyarwanda.
Guverineri kandi yabasabye kwitabira ibikorwa byo kwibuka muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.



