Rulindo :Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage ba Ngoma kwita ku isuku, kurwanya igwingira no gushyira abana mu ishuri

Abaturage bo mu Mirenge ya Ngoma, Cyinzuzi na Murambi bahuriye mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Kagari ka Mugote, baganirizwa ku bibazo bitandukanye bireba imibereho myiza n’iterambere ryabo, basabwa kugira uruhare rufatika mu kubikemura.

Iyo nteko yayobowe  na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, wari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere n’abakuriye inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, ndetse n’Abasenateri bagize Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, bari mu ruzinduko mu Karere ka Rulindo rugamije kugenzura ibikorwa mu guteza imbere serivisi z’ubufasha mu by’amategeko.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Guverineri yabibukije ko isuku ari inkingi y’ubuzima bwiza, abasaba kurushaho kuyitaho mu ngo zabo no mu midugudu, ndetse anabakangurira gufata ingamba zihamye zo kurwanya igwingira ry’abana binyuze mu mirire myiza no kwitabira gahunda za Leta zigamije guteza imbere ubuzima. Yanashimangiye akamaro ko kohereza abana bose ku ishuri no kubakurikirana mu myigire yabo.

Yagize ati: “Iterambere rirambye rishingira ku baturage bafite ubuzima bwiza kandi bize. Twese dufite inshingano zo kurwanya igwingira no guteza imbere uburezi bw’abana bacu.”

Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana, na we yasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, atanga umuburo ku ngaruka zabyo ku buzima n’umutekano w’ababinywa. Yabasabye kandi gutanga amakuru ku gihe ku bantu babikora kugira ngo bafatwe hakiri kare.

Abasenateri bari muri uru ruzinduko bagaragaje ko inteko z’abaturage ari urubuga rwiza rwo kumva ibitekerezo by’abaturage no gusuzuma uko serivisi z’ubutabera zibageraho, cyane cyane iz’ubufasha mu by’amategeko, bashimangira ko ibitekerezo byatanzwe bizafasha mu kunoza politiki n’ingamba z’igihugu.