RULINDO: GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU YATANGIJE IGIHEMBWE CY'IHINGA 2026 A ASABA ABATURAGE GUSHYIRA IMYAKA N'AMATUNGO MU BWISHINGIZI
Gutangiza igihembwe cy'ihinga cya 2026 A byabereye mu gishanga cya Nyarububa abahinzi bibumbiye muri Koperative KOYAKIRU bashyikirijwe ubwanikiro bw'ibigori bwubatswe ku nkunga ya DUHAMIC ADRI muri gahunda y'umushinga KUNGAHARA.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wungirije w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutezimbere ubuhinzi n'ubworozi RAB, Dr UWAMAHORO Florence n'abandi bayobozi bafatanyije n'abahinzi bo mu mirenge ya Cyungo na Rukozo ikora kuri iki shanga gutera imbuto y'ibigori aho bateye ku buso bungana na hegitare 74.
Nyuma yo guhinga no gutera ibigori Abayobozi bashimiye abaturage ku mbaraga bashyira mu buhinzi ndetse babasaba gufata neza ubwanikiro bahawe bakirinda kubwangiza ndetse babashishikariza kwitabira gushyira ibihingwa n'amatungo mu bwishingizi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, yashimye Koperative KOYAKIRU imbaraga Ishyira mu buhinzi agira ati:“Imbaraga n’ubwitabire byanyu bigaragaza ko tugana ku iterambere rirambye. Ni ngombwa gushyira ubuhinzi n’ubworozi mu bwishingizi kugira ngo muhangane n’ibiza n’ibyago.”
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB, Dr Uwamahoro Florence, yavuze ko iki gishanga ari ikitegererezo yagize Ati: “Nyarububa izaba ahantu hafasha abahinzi kubona umusaruro uhagije, mu buryo burambye kandi bujyanye n’ikoranabuhanga.”
Umwe mu baturage, Mukamana Vestine, yishimiye kuba babonye ubwanikiro bw'ibigori kuko buzabafasha kwita no gufata neza umusaruro w'ibigori igihe bizaba byeze.yagize ati: “Twishimiye kubona abayobozi baje kuturemera. Ubwanikiro bw'ibigori buzatuma tudahura n’igihombo kuko ibigori byacu bizabungabungwa neza.”
Koperative KOYAKIRU ihinga mu gishanga cya NYARUBUBA igizwe n'abanyamuryango 1302 iki gishanga kikaba gifite ubuso bungana na hegitali zirenga 90 kikaba gihingwamo ibigori,imboga n’ibishyimbo.


