RULINDO: HAKOZWE UMUGANDA WIHARIYE W'URUBYIRUKO HACUKURWA IMIRWANYASURI MU RWEGO RWO KWIRINDA IBIZA BITERWA N'IMVURA
Kuri uyu wa gatandatu mu tugali twose tugize Akarere ka Rulindo hakozwe Umuganda wihariye w'Urubyiruko, ku rwego rw'Akarere uyu muganda wabereye mu kagali ka Mugambaza mu murenge wa Murambi.
Muri uyu muganda hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo Kusana inzu z'abatishoboye, kubaka ubwiherero,gusibura no guhanga imirwanyasuri, gusiba ibinogo mu mihanda no gusibura inzira z’amazi, mu rwego rwo kurwanya isuri.
Uyu muganda wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu RUGERINYANGE Theoneste hamwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage MUTAGANDA Theophile, inzego z'Umutekano n'abandi bayobozi
Nyuma y’umuganda, urubyiruko rwahawe ubutumwa butandukanye rusabwa kugira uruhare mu Kurengera Ibidukikije, kugira isuku, kwirinda ibiyobyabwenge, kwizigamira, kwiga no kwitabira amarushanwa ya Youth Connect.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu RUGERINYANGE Theoneste yashimiye urubyiruko rwitabiriye umuganda ashimangiye ko urubyiruko arirwo mbaraga z'Igihugu bityo ko ari inshingano zarwo mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu bikorwa nkibi by'umuganda ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri munsi kuko ibidukikije ari inshingiro ry'ahazaza h'igihugu cyacu.
Uyu Muganda wagaragaje ubufatanye n’imbaraga z’urubyiruko nk’umusingi w’iterambere rirambye mu Murenge wa Murambi n’Akarere ka Rulindo muri rusange.