Rulindo: Hashojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police hatahwa inzu yubakiwe MUKAGASANA Patricie

Kuri uyu wa 28/12/2021 mu Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Madame Mukanyirigira Judith ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo CIP Pacifique Gakwisi Semahame bayoboye igikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi  hatahwa inzu ifite agaciro ka Miliyoni icumi n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (1,250,000Frw) yubakiwe Mukagasana Patricie wo mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Barari,  umudugudu wa Gashoro, utari ufite icumbi. Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu n'Akarere ka Rulindo.

N’amarangamutima menshi, Mukagasana Patricie, yashimiye Ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba baramutekerejeho bakamukura mu nzu yabagamo imeze nabi (aho imvura yagwaka akanyagirwa), ataryama ngo asinzire kuko yabaga adatekanye, ubu akaba yatujwe heza, atekanye.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo CIP Pacifique Gakwisi Semahame yasabye Mukagasana wubakiwe inzu kuyifata neza, ikazamushajisha neza. Yibukije abaturage ko Polisi ifasha abaturage gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo kuko umutekeno muke atari intambara gusa, yagize ati :’’Twebwe nka Polisi y’igihugu iyo tubonye umuturage ushonje, udafite icumbi, ufite umwana wataye ishuri cyangwa ufite imirire mibi, tukabona umuturage urwaye amavunja n’ibindi bibazo bitandukanye natwe bituma turara tudasinziriye dufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta mu gushakisha ibisubizo by’ibyo bibazo biteza umutekano muke umuturage.’’

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo yasabye abaturage kugira ubufatanye mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe, kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge no mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madame Mukanyirigira Judith yashimiye Polisi y’Urwanda ibikorwa bakora byo guteza imbere umuturage. Yasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano, batangira amakuru ku gihe kandi birinda ibyaha, kuko igihe igihugu gifite uutekano ingabo na Polisi bakora ibikorwa byo guteza imbere umuturage kandi n’igihugu kigatera imbere.

Muri iki gikorwa abaturage baremeye Mukagasana Patricie bamushyikiriza ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’inkoko zizafasha uyu mubyeyi kurwanya imirire mibi agaburira abgize umuryango we indyo yuzuye. 

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, mu Karere ka Rulindo, Polisi y’u Rwanda Rwanda yateye inkunga Koperative y'abafite ubumuga yo mu Murenge wa Shyorongi ishyikirizwa imizinga ya kijyambere 24, ibikoresho byifashishwa mu gutunganya ubuki n'imyambaro yambarwa mu guhakura ubuki; hatanzwe kandi imirasire y'izuba 101 mu baturage bo mu Murenge wa Kisaro.

Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, Polisi y’u Rwanda ikora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, birimo imirimo y’amaboko n’ubukangurambaga bundukanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.