Rulindo: Hatangijwe amarushanwa yo kurwanya ruswa n'akarengane

Mu murenge wa Ntarabana, ku kibuga cya Rusasa hatangijwe amarushanwa agamije gukora ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ruswa n'akarengane, akaba azahuza imirenge yose igize Akarere ka Rulindo, hakina imirenge ibiri ihana imbibi. Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga ikaba igira iti: Gushyira Umuturage ku isonga, ni ukumuha ibyo akeneye, mu gihe gikwiye.

Umukino ubanza wahuje ikipe y'Umurenge wa Ntarabana n’iy’Umurenge wa Masoro, ubera ku kibuga cya Rusasa, aho umukino warangiye hatsinze ikipe y’Umurenge wa Ntarabana.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana RUGERINYANGE Theoneste ari kumwe n’Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rulindo Bwana SAFARI Evariste akaba n'Umwe mu bagize Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Rulindo bibukije abitabiriye umukino ingaruka za ruswa, basaba abaturage kujya baharanira uburenganzira bwabo, bakajya batinyuka gutangira amakuru ku gihe bakagaragaza ibitagenze neza mu gihe basabye serivisi mu rwego rwo kugira ngo bikosorwe, ndetse aho babona ruswa igaragaye bakihutira gutangira amakuru ku gihe..

Ni umukino witabiriwe n’abaturage benshi, biganjemo urubyiruko; ukaba warangiye imirenge yombi inganya igitego 1-1; hitabazwa penaliti, birangira Umurenge wa Ntarabana winjije penaliti 4 kuri 1 y’Umurenge wa Masoro.

Amarushanwa akaba akomeje, aho azasozwa ku itariki ya 08 Ukuboza, twitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, wizihizwa ku itariki 09 Ukuboza.