Rulindo: Hatangijwe icyumweru cy'icyunamo, hashyingurwa mu cyubahiro imibiri y'Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku itariki ya 07 Mata 2024, mu Karere ka Rulindo hatangijwe icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwanda; mu Rwibutso rwa Jenoside hashyingurwa mu cyubahiro imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Hashyinguwe imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Muri iyo mibiri yashyinguwe, 21 yari ishyinguwe mu ngo nyuma y’uko ibonetse mu 1995 aho yari yajugunywe mu misozi, umwe muri iyo mibiri ni uw’umusore bari bataramenya aho yiciwe, ukaba uherutse kuboneka nyuma y’uko imvura iguye ari nyinshi umusozi ugatenguka.
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko muri ako gace gahuza imirenge itandukanye irimo Rusiga, Mbogo na Shyorongi, ari hamwe mu habereye igerageza rya Jenoside mbere ya 1994.
Ati “Aka karere, ni kamwe mu hakorewe igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Mbogo, mu 1992-1993 bari baratangiye kwica Abatutsi, ni nabwo iryo gerageza rya Jenoside ryatangiye, ubu ni mu Murenge wa Mbogo”.
Arongera ati “Bigeze mu 1994 noneho Jenoside yaje irangiza Abatutsi bose, aha hubatse urwibutso rwa Rusiga hahoze hari urusengero rwa ADEPR, Abatutsi bari baturutse hirya no hino za Mbogo, Shyorongi, Rusiga na Bushoki, basanze hari bariyeri ebyiri z’ingabo za Habyarimana. Ba batutsi bari bahahungiye babazana hano ku kibuga cya Rusiga barabica, ab’intege nke bari mu rusengero rwa ADEPR, bararutwika babiciramo”.
Murebwayire Alphonsine Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo
Muri ako gace haracyari imibiri y’izo nzirakarengane zishwe itarashyingurwa mu cyubahiro, kubera bamwe mu baturage ngo bakomeje kudatanga amakuru, ngo bagaragaze aho iyo mibiri yajugunywe.
Ku bw’ibyo, abafite ababo bishwe muri Jenoside bakomeje gutakamba, basaba ko uwaba azi aho ababo biciwe yaherekana mu rwego rwo kubashyingura mu cyubahiro, no gufasha imiryango yabuze ababo kuruhuka, bishimira ko byibura ababo bashyinguye neza.
Rutaganira Faustin ati “Niciwe abantu barenga 50 ariko abenshi muri bo ntabwo ndabona imibiri yabo ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Abazi aho abo bantu biciwe ni badufashe dushyingure abacu turuhuke, twumve ko abacu bashyinguye neza”.
Arongera ati “Umwe muri iyi mibiri 22 tugiye guherekeza mu cyubahiro, wabaye ahantu ku gasozi, uwo musore twari tumuzi ariko abantu ntiberekane aho bamwiciye. Ejobundi mu kwezi kwa kabiri imvura iragwa itengura igitengu, itenguranye uwo mubiri abantu bahita bawubona, amazi agira impuhwe kurusha abantu”.
KALISA Evariste
Kalisa Evariste, wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda bwimakaza gahunda y’Ubumwe, asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga na bo bagashyingurwa uko bikwiye, mu kuruhura imitima y’ababuze ababo”.
Ku rwibutso rwa Rusiga hashyizwe urukuta rwanditseho amazina 70, ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside batari baboneka ngo bashyungiurwe mu cyubahoro.
Muri uwo muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, arasaba abaturage gukomeza kurangwa n’ubumwe birinda amacakubiri kandi baba hafi abarokotse Jenoside, mu rwego rwo kubakomeza.
Uwo muyobozi yashimiye abaturage b’Akarere ka Rulindo uburyo mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, nta cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyigeze kigaragara muri ako karere, asaba ko byakomeza no muri uyu mwaka hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Meya Mukanyirigira Judith yunamiye Inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Rusiga
Mu Karere ka Rulindo habarirwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi icyenda zubatse mu mirenge itandukanye gahunda yo . Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga izo nzibutso no kuzubaka zikaba ku rwego rwifuzwa, izi nzibutso zizahuzwa zibe inzibutso esheshatu; hazasigara Urwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo, rwa Rusiga, rwa Mbogo, rwa Shyorongi, rwa Cyinzuzi n'urwa Busizi.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
Itsinda ryaturutse mu gihugu cy’u Budage ryifatanyije n’Abanyarulindo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abantu batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ari benshi