RULINDO: HATANGIJWE ICYUMWERU CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 HACANWA URUMURI RW'ICYIZERE
Tariki ya 7 Mata 2026 mu midugudu yose igize Akarere ka Rulindo hatangijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi byatangijwe,Umuyobozi w’Akaree Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, hamwe n’abagize inzego z’umutekano akaba yatangirije ibi bikorwa mu murenge wa Rusiga ndetse yifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Cyinzuzi.
Mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo umuyobozi w'akarere hamwe n'abagize inzego z'umutekano bacanye urumuri rw'icyizere ku biro by'umurenge wa Rusiga bakomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Remera bashyira indabo ndetse bunami imibiri 1232.iruhukiye muri uru rwibutso. ruherereye mu murenge wa Cyinzuzi
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso no kunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso Abayobozi bahise bajya kwifatanya n'abaturage bo mu mudugudu wa Gitabage mu kagali ka Migendezo.
Ahatanzwe ikiganiro cyateguwe mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 cyagarutse ku mateka ya Jenoside hagaragazwa uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Ibi bikorwa byitabiriwe n'abagize inama Njyanama y'Akarere bari hamwe na Perezida wayo Bwana DUSABIRANE Aimable , abagize komite y'umutekano itaguye, perezidante wa IBUKA Madamu MUREBWAYIRE Alphonsine ndetse
n'abashyitsi baturutse muri Leta zunze ubumwe z'America(Virginia) bayobowe na Padiri wa Paruwasi ya Rulindo
#Kwibuka32 #TwibukeTwiyubaka