Rulindo: Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa
Kuwa 25 Ugushyingo 2025 mu karere ka Rulindo hatangiye ubukangurambaga bw'iminsi 16 bugamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw'Akarere ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Cyungo ku nsanganyamatsiko igira Iti: "Twubake umuryango uzira ihohotera".
mu gutangiza ubu bukangurambaga Akarere kashyikirije igihembo.NZABONIMPA Jean pierre wo mu murenge wa Cyungo cyo kuba yaraharaniye kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango abinyujije mu gukora ubukangurambaga no kwigisha imiryango
Iki gikorwa cyatangirijwe mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Murenge wa Cyungo, aho abaturage bacinye akadiho bishimira ubutumwa bwagenewe uyu munsi, bwibanze cyane ku gukangurira buri wese kugira uruhare mu kurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Abaturage basobanuriwe Uburyo bwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore, abana n’abandi bose bashobora guhura n’ingaruka zabyo,Kurwanya icuruzwa ry’abantu, rikomeje kuba ikibazo ku rwego mpuzamahanga, Uruhare rw’umuryango n’inzego z’ibanze mu gukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Nyuma y’ubukangurambaga, Abadepite baganiriye n’abaturage ku ngingo zitandukanye zirimo Ibibazo by’imiturire n’imitunganyirize y’ingo,Gukumira amakimbirane yo mu miryango,Ndetse n’uko abaturage bashobora kuba abafatanyabikorwa mu kubaka umuryango utekanye.
Umuyobozi w’Akarere yashimye uruhare rw’abaturage mu kubahiriza gahunda za Leta, abasaba gukomeza kuba ku isonga mu gukumira ihohoterwa, no kurushaho kwicungira umutekano n’imibereho myiza.