Rulindo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana

Kuri uyu wa 15/0/2022 mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Bwana MUTAGANDA Theophile yitabiriye kandi ayobora igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana, ku rwego rw'Akarere, cyatangirijwe mu Murenge wa Bushoki, mu Kagari ka Mukoto, mu rugo mbonezamikurire Itetero.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye ababyeyi kwita ku burere bw'abana, kujyana abana mu ngo mbonezamikurire no kubyara abana bafitiye ubushobozi bwo kwitaho.

Ababyeyi basobanuriwe ibigize indyo yuzuye basabwa kugaburira abana indyo yuzuye by'umwihariko bagahera Umubyeyi agisama kuko niho igikorwa cyo kurwanya igwingira n'imirire mibi gihera.

Abana bapimwe uburebure, ibilo n'ikizigira hagamijwe gukurikirana imikurire yabo no kubarinda igwingira, abana kandi bagaburiwe indyo yuzuye.

Iki cyumweru kigamije gukomeza kongerera ubumenyi abaturage mu bijyanye no gukumira no kurwanya imirire mibi n'igwingira; kugaragaza impamvu zitandukanye zitera igwingira no gufata ingamba zo kurwanya iryo gwingira; kongera imbaraga mu ishyirwamubikorwa ry’ingamba zo gukumira igwingira ry’abana; gushishikariza ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana (kuboneza urubyaro, kugira isuku, gutegura indyo yuzuye,…), kongera imbaraga mu bikorwa byo gukurikirana imikurire y’abana; gushishikariza abaturage n’abafatanyabikorwa kugira uruhare mu mikorere y'ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo (Home based ECDs); kwigisha ababyeyi gukoresha neza inyunganiramirire zihabwa abana. Ubukangurambaga burakomeje, iki cyumweru kikaba kizasozwa ku wa 20/3/2022.

Duhuze imbaraga turwanye igwingira, duteze imbere imibereho y'abana b'u Rwanda.