Rulindo: Hatangijwe ubukangurambaga #FresheriKuIshuri
Atangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza MUTAGANDA Theophile bagaraje isuku ikenewe ku munyeshuri aho bakoreye isuku bamwe mu banyeshuri ndetse bakashyikiriza ibikoresho bitandukanye by'Isuku birimo umuti woza amenyo,amasabune,igitambaro cyo kwihanaguza igihe umuntu uvuye gukaraba,ibikapu byo gutwaramo amakaye, indobo ndetse n' imyambaro y'Ishuri n'inkweto zo kwambara.
Ni igikorwa cyashimishije Ababyeyi ndetse bagaragaza ko ari kibasigiye isomo ryo kumenya gutegura neza umwana mbere yuko ajya ku ishuri.Mukamana claudine urerera mu rwunge rw'amashuri rwa G.S Muvumu yavuze uko ubu bukangurambaga bw'Isuku bumusigiye isomo rikomeye ryo kwita ku isuku y'umwana we mbere yuko ajya ku ishuri. yagize ati: “Ubu bukangurambaga bw’Isuku bwanyigishije isomo rikomeye ryo kwita ku isuku y’umwana wanjye mbere y’uko ajya ku ishuri, kuko isuku ari inkingi y’ubuzima bwiza n’imyigire myiza.”
Hakizimana Alphonse Umuyobozi w'ishuri rya GS Muvumu avuga ko bishimiye kuba ubu bukangurambaga bwatangirijwe kuri iki kigo kandi ko biyemeje gufatanya n'ababyeyi kwita ku isuku y'Abana niy'Ikigo muri rusange.
Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yasabye abanyeshuri, abarimu n'Ababyeyi barerera mu rwunge rw'Amashuri rwa Muvumu kwi ku isuku hose abibutsa ko Umwanda atari Uwi Rwanda.
Umuyobozi w'Akarere yasabye Abarimu gukurikirana isuku y'Abana ariko n'abanyeshuri abasaba kugira uruhare mu isuku kugirango isuku yifuzwa igerweho.
Umuyobozi w'Akarere kandi yasabye ababyeyi gufatanya bakita ku isuku bahereye ku isuku y'Umwana ndetse n'ahandi hose ashimangira ko isuku ari inkingi y’ingenzi mu buzima bwiza no mu myigire myiza y’abanyeshuri.
Ubu bukangurambaga #FresheriKuIshuri buje gushyigikira ubukangurambaga bwa Leta bw'IsukuHose bugamije guteza imbere ubuzima bwiza.