RULINDO: HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE KUZIRIKANA UBUMWE N'UBUDAHERANWA BW'ABANYARWANDA N'UKWEZI K'UBUKORERABUSHAKE

Tariki ya  01/10/2025, mu murenge yose igize Akarere ka Rulindo hatangijwe ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ndetse n'ukwezi k'ubukorerabushake ku nsanganyamatsiko igira iti:TWIMAKAZE UBUMWE N’UBUDAHERANWA” ku rwego rw'Akarere byatangirijwe mu murengewa Kinihira.

Atangiza iyi gahunda Umuyobozi w'Akarere, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, yasobanuriye abaturage impamvu yo gushyiraho ukwezi kwahariwe kuzirikana ku bikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda, agaragaza ko nyuma yuko Leta yUbumwe bw'abanyarwanda ishyizeho gahunda zitandukanye zishimangira ubumwe n'ubwiyunge  ariko hakaba hakigaragara ibibangamiye iyi gahunda ,twese nk'abanyarwanda dukwiye gufatanya kugirango dukureho izo nzitizi zibangamiye indangagaciro yo KUBA UMWE  nk'imwe mu mahitamo y'Abanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere yakomeje asaba abitabiriye iyi gahunda gukomeza gufatanya  gukora ubukangurambaga bugamije kubanisha neza abaturage,bakumva neza  bumva neza ihame ryo kuba turi umwe, bashobora kuvuguruza ibihuha bikwirakwizwa n’abadakunda u Rwanda bigamije gusenya ubumwe bwacu.

mu bari bitabiriye iyi gahunda yo gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda barimo abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ndetse n'urubyiruko.

Hatangijwe kandi ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake. Ibyo bikorwa na byo bikaba biri mu bizafasha kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa.

Mu gutangiza iyi gahunda hanatanzwe ubutumwa bukubiye mu kiganiro cyateguriwe uku kwezi ndetse habaho no kungurana ibitekerezo hagamijwe kwisuzuma mu Karere no kureba ibyagezweho mu bumwe n'ubudaheranwa, inzitizi zikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa muri aka Karere ndetse n'uruhare rwa  buri wese mu gukuraho izi nzitizi. 

Mu gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ubukorerabushake mu rubyiruko, umuyobozi w'Akarere yavuze ko urubyiruko narwo ruhamagariwe kujyanisha ibikorwa byarwo no kwita ku ihame ryo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa. asaba urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside, kwirinda ivangura n’amacakubiri, kwirinda imvugo zihembera urwango n’ibindi byose bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda;

ukwezi k'ubukorerabushake n'ibikorwa by'urubyiruko bafite  intero igira, iti “Kwegera abaturage twabigize intego”.