RULINDO: HATANGIJWE UKWEZI KW’IMIYOBORERE MYIZA, ABATURAGE BAKEMURIRWA IBIBAZO
Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nzeri 2022 mu Karere ka Rulindo, hatangijwe ku mugaragaro "Ukwezi kw'Imiyoborere Myiza", kuzibanda ku gukemura ibibazo bitandukanye by'abaturage no kubaha serivisi nziza kandi inoze.
Atangiza ku mugaragaro ibikorwa by’uku kwezi kw'Imiyoborere Myiza, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yavuze ko igihugu cy'u Rwanda cyimakaje imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, bityo ko umuturage wese ufite ikibazo aba agomba kugikemurirwa ku gihe kandi bigakorwa nta kumuhutaza. Yaboneyeho gusaba abayobozi mu nzego zitandukanye bakorera muKarere ka Rulindo kurushaho gushyira imbaraga mu kwegera abaturage, kumva ibibazo bafite no kubikemura ku gihe, ibyo badashoboye gukemura bigashyikirizwa inzego zisumbuye kugira ngo bihabwe umurongo w’uburyo bigomba gukemurwamo.

Guverineri Nyirarugero yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no gushyamirana kwa hato na hato, cyane cyane bakirinda amakimbirane yo mu miryango, yabibukije kandi ko n'igihe hari ikibazo kivutse bajya bihutira kugikemura mu bwumvikane, batabasha kumvikana hagati yabo, bakegera ubuyobozi bukabakiranura, bakirinda gusiragira mu nkiko. Abaturage bibukijwe kandi ko bagomba kubaha ubuyobozi, bakirinda gusuzugura ibyemezo by’ubuyobozi cyangwa by’inkiko, ahubwo aho batanyuzwe n’umwanzuro wafashwe bakajuririra mu nzego zisumbuye.

Guverineri yasabye abaturage kwirinda guhora mu manza, no gusiragira mu nkiko kuko biteza ubukene mu miryango, kuko amafaranga batakaza mu ngendo n’umwanya batakaza bajya kuburana bakabaye babikoresha mu bikorwa biteza imbere imiryango yabo, ndetse ko utsinzwe urubanza atakaza byinshi bitari ngombwa. Gusa nanone yavuze ko hagomba kubaho ubutabera, ko ntamuturage ukwiye kurenganywa na mugenzi we, ati : “Ntibikwiye ko umuntu arenganywa kuko ari umunyantege nke, nk’abana, abafite ubumuga cyangwa se abandi bafite ibindi bibazo, abo bose ahubwo dufite inshingano zo gufatanya n’ubuyobozi kubabungabunga no kubarindira umutekano, bakabaho batuje.”
Mu gutangiza ukwezi kw’Imiyoborere Myiza, abaturage bitabiriye iki gikorwa bari bafite ibibazo, bahawe umwanya wo kubibaza, aho byahawe ibisubizo n'umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n’abayobozi b’inzego zikorera muri iyi Ntara, zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’Amashanyarazi (REG), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Polisi y’igihugu n’izindi nzego z’umutekano.
Uku kwezi kw’Imiyoborere myiza kwatangiye ku itariki ya 03/09/2022 kukaba kuzasozwa ku itariki ya 03/10/2022, insanganyamatsiko ikaba igira iti: “Turandure akarengane akariko kose, dushyira umuturage ku isonga.”