Rulindo: Hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Mu gutangiza urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13 Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yibukije  urubyiruko ko hari ibikorwa byateganyijwe bizakorwa kandi ko yizeye ko urubyiruko ruzatanga umusaruro mur'ibyo bikorwa birimo ibirebana no  gukemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Yagaragaje ko mu bikorwa by’ingenzi bizakorwa harimo kubakira no gusana amazu y’abatishoboye, kurwanya isuri, kubaka no gusana ubwiherero, gukora ibikorwa byo kwita ku isuku no kurimbisha ahantu hatandukanye, gutunganya inshyinguranyandiko (archives) z’Akarere, ndetse n’ibindi bikorwa bigamije iterambere rusange. Yavuze ko Akarere gafitiye icyizere izi ntore z’Inkomezabigwi, ashimangira ko umusaruro wazo uzatuma umuturage arushaho gushyirwa ku isonga.

 Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, yasabye urubyiruko rwatangiye urugerero kwitabira neza ibikorwa byateganyijwe no kugira uruhare rufatika mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye Intara y’Amajyaruguru, birimo gukumira abana bata ishuri, kurwanya imirire mibi no kwita ku isuku.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yanasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza  ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda bakirinda ubusinzi n’ibindi bikorwa bibi 

Urugerero rw’inkomezabigwi rwatangiye mu mirenge yose igize Akarere ku rwego rw’Akarere rwatangirijwe  mu Murenge wa Kisaro, ahahuriye urubyiruko rw’Inkomezabigwi rwo mu Murenge wa Kisaro n’urwo mu Murenge wa Kinihira, rukaba ruyobowe n’insanganyamatsiko igira iti: Duhamye umuco w’ubutore twimakaza ubumwe n’abadaheranwa.”

Muri uwo muhango, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: Amateka y’Itorero mu Rwanda n’uruhare rwaryo mu kubaka Umunyarwanda n’iterambere ry’Igihugu,” asaba urubyiruko gukomeza gusigasira indangagaciro z’ubutore no kuzigira inkingi y’iterambere rirambye.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ivuga ko Muri uru Urugerero urubyiruko ruzahabwa  ibiganiro bikubiye mu nsanganyamatsiko 3 arizo: Amateka y’u Rwanda n’Indangagaciro z’umuco nyarwanda ; Icyerekezo cy’igihugu no guhanga udushya  n’ U Rwanda twifuza n’uruhare rw’UrubyirukoIbi bikabategurira kuba Urubyiruko rwifuzwa n’abayobozi beza ba none n’ejo.

Ibikorwa muzakora bizibanda ku bikemura ibibazo bibabangimiye imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse n’iterambere ry’Igihugu n’iryanyu bwite, bityo bikabafasha gutegura ejo heza kuko ni mwe muzaba muhashinzwe.