RULINDO: Hatangiye amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup

Umurenge Kagame Cup ni irushanwa ngarukamwaka rihuza imirenge igahatana mu mikino itandukanye kandi mu byiciro byose haba mu bagabo ,abagore abakiri bato ndetse n’abakuze. Mu karere ka Rulindo  Amarushanwa y’uyu mwaka wa 2024-2025 afite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage ahora ku isonga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith watangije aya marushanwa yavuze ko hazakinwa imikino itandukanye harimo umupira w’amaguru,imikino y’intoki ndetse n’imikino ngororamubiri nko gusiganwa ku maguru gusimbuka urukiramende ndetse no kubuguza.

Umuyobozi w’akarere kandi akaba yagarutse ku mpamvu y’aya marushanwa avuga ko uyu uba arumwanya wo gutanga ubutumwa butandukanye ubuyobozi bugenera  abaturage, kandi ko aya marushanwa arushaho kuzamura ubumwe n’ubusabane mu baturage bayitabiriye 

Mur’uyu mwaka mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup mu karere ka Rulindo hazatangwa ubutumwa butandukanye harimo: ubukangurambaga mu rubyiruko bugamije kuzamura imyumvire yarwo hibandwa kurwanya ibiyobyabwenge,ubunebwe,ubuzererezi n’ubwomanzi.

Gukumira no kurwanya gusambanya abana n’inda ziterwa abangavu,kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana,gukumira no kurwanya amakimbirane  mu muryango,gushishikariza abaturage kugira isuku aho ariho hose no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu miyoborere myiza binyuze muri siporo.  

Mugutangiza aya marushanwa umuyobozi w’Akarere ka Rulindo MUKANYIRIGIRA Judith akaba yasobanuriye  abaturage umumaro wo gukora siporo mu buzima ndetse abashishikariza  kwitabira aya marushanwa.