Rulindo: Hatowe Komite Nshya y’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku Rwego rw’Akarere

Uyu munsi mu Karere ka Rulindo habaye amatora y’abagize Komite Nyobozi n’abagize Komite Nkemurampaka z’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere. Aya matora yayobowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yitabirwa n’abagize komite za PSF mu mirenge, abikorera, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge.

Nyuma y’amatora, Umucamanza Mukuru w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi yakiriye indahiro z’abatowe kugira ngo batangire inshingano zabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu ijambo rye, Perezida wa PSF ucyuye igihe, Bwana Safari Evariste, yagarutse ku bikorwa byagezweho muri manda ye by’umwihariko gahunda yo guteza imbere ishoramari rihuriweho hagati ya Leta n’abikorera (PSF), asaba ko ryakomeza gutezwa imbere.

Perezida mushya wa PSF watowe, Bwana Ndoli Ildephonse, yashimiye abamugiriye icyizere anasaba ubufatanye mu nzego zose kugira ngo komite nshya izabashe gukomeza ibyagezweho no guhanga ibishya. Yagarutse ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’ubukungu, asaba Akarere gukomeza gushyigikira ibikorwa byabo.

Mu gusoza, Umuyobozi w’Akarere yashimiye Komite ya PSF isoje manda ku bikorwa byiza byagezweho, anizeza komite nshya ubufatanye mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere ubukungu bw’Akarere ka Rulindo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye abagize uruhare mu gutegura amatora ndetse anizeza ubufatanye komite nshya yatowe mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’Akarere. Yanashimangiye ko komite icyuye igihe igomba gukomeza gukorera igihugu no gukorana n’abandi mu guteza imbere Akarere.