Rulindo: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, abakiri bato bibutswa kuzigamira izabukuru
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 03 Ukwakira 2023, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana MUTAGANDA Theophile n'abandi bagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Rusiga mu Nteko y'abaturage, gutangiza ukwezi k'Ubumwe n'ubudaheranwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru.
Ibikorwa byabimburiwe no gusura abageze mu zabukuru biteje imbere batuye mu Kagari ka Gako, Umudugudu wa Rwintare. Abasuwe ni MUKANGANGO Madalina, ufite imyaka 85, watanze ubuhamya bw’uko mu gihe yari abashije gukora, yakoze azigamira izabukuru, kuri ubu akaba ashaje adategereje gufashwa, kuko yoroye inka y’imbyeyi, ihene 5 n’andi matungo magufi, ibyo bikaba bimufasha mu masaziroye. MUKANGANGO Madalina yabonye kandi ko intege zimaze kumubana nke, atazabasha kwivomera amazi, agana Umurenge SACCO bamuha inguzanyo y’ikigega cya litilo 3000, kuri ubu akaba arimo kuyishyura yifashishije amafaranga akura mu buhinzi n’ubworozi akora. Yaboneyeho asaba abakiri bato gukora bateganyiriza izabukuru, kuko amasaziro ategurwa kare.

NYIRUBUYOMBERO Jean, ni umusaza w’imyaka 94 nawe yagaragaje ko mu buto bwe yakoze yiteganyiriza ubu bakaba bageze mu zabukuru agobokwa n'ibyo yizigamye; kuri ubu aroroye kandi arahinga abifashijwemo no kuba igihe yari afite intege yarakoze yiteganyiriza. Ati n’ubwo nshaje, ndacyabasha kwitangira mitiweli, sintegerza ko Leta imfasha cyangwa ngo nsabirize mu bana.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yasabye abaturage kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa abafite ababo bangije imitungo mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi bakegera abahemukiwe, bakabishyura, baba badafite ubwishyu bagasaba imbabazi. Yabasabye kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda birinda amacakubiri n'ibindi byose byabatandukanya.

Abaturage kandi bashishikarijwe guteganyiriza izabuku bakibashije gukora, basabwe kwirinda gusezagura imitungo, kwizigamira muri Ejo Heza no gukora bakiteza imbere kugira ngo bazagire amasaziro meza, badategereje gufashwa.
Abitabiriye inteko bahawe ubutumwa bubakangurira kwirinda ubusinzi, ingeso mbi no gukoresha ibiyobyabwenge; kugira ubufatanye mu gucunga umutekano no kwimakaza isuku n'isukura.
Habayeho kuremera abageze mu zabukuru bafite amikiro make, bahabwa ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’ibiribwa.

Insanganyamatsiko y'umunsi w'abageze mu zabukuru yagiraga iti: Guteganyiriza izabuku, inkingi y'amasaziro meza. Mu gihe insanganyamatsiko y'Ukwezi kwahariwe Ubumwe n'ubudaheranwa igira iti: Ubumwe bwacu: Ishingiro ry'ubudaheranwa.