RULINDO: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu

Kuri uyu wagatanu tariki ya 13 ukuboza 2024 abarimu bigisha mu bigo by’amashuri mu karere ka Rulindo bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu,ku nsanganyamatsiko  igira iti:”umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi.”

Abarimu bo mu karere ka Rulindo, bashimira Leta y’URwanda kuba barongerewe umushahara kandi bagashimira minisiteri y’uburezi ikomeza kubafasha kubongerera ubumenyi, ibinyujije mu kigo gishinzwe uburezi bw’ibanze REB ndetse n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga, tekinike n’ubumenyi ngiro RTB.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo madamu MUKANYIRIGIRA Judith, yifatanyije n’abarezi  kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu akaba yashimiye abarimu imbaraga bashyira mu burezi, nkuko bigaragarira mu musaruro uturuka mu bizamini bya Leta, ndetse abasaba gutekereza mu buryo bw’agutse, bakabyaza umusaruro amahirwe bahabwa na Leta y’URwanda,arimo nko kuba barashyiriweho Koperative y’UMWARIMU SACCO mu rwego rwo kubafasha kubona inguzanyo yo kwiteza imbere.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu mu karere ka Rulindo hahembwe abanyeshuri bane batsinze neza ku rwego rw’igihugu  bakaza mu icumi ba mbere, bakaba bagenewe ibihembo bitandukanye hakurikijwe ibyo bakeneye bizabafasha  kwiga muri  kaminuza. 

Uretse abanyeshuri kandi hanahembwe ibigo by’amashuri bitanu byahize ibindi mu gutsindisha neza mu karere ka Rulindo aribyo:Trust Mountain Academy yatsindishije neza mubizamini bisoza icyiciro  cy’amashuri abanza, Lycee Notre Dame de la visitation mucyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye mu bigo bicumbikira abanyeshuri na Ecole Saint Jean Baptiste Kirenge mu bigo abanyeshuri biga bataha,Groupe scloraire Rusiga yatsindishije neza mu bizamini bisoza amashuri y’isumbuye na Kinihira TSS yatsindishije neza mucyiciro cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Uyu mwaka  kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu mu karere ka Rulindo bibaye mu gihe akarere kishimira umusaruro uturuka mu bizamini bya Leta kuko mu bizimini bisoza amashuri abanza akarere ka Rulindo Katsinze ku gipimo cya 97.6%, mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye Rulindo itsinda ku gipimo cya 95.3% mu gihe mu bizamini bisoza  icyiciro cy’amashuri yisumbuye Rulindo yatsinze ku gipimo cya 79.1% naho muri TVET dutsinda kuri 97.4%.