RULINDO: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMUGORE WO MU CYARO HAREMERWA ABATISHOBOYE

Tariki ya 15 buri mwaka hizihizwa  mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro uyu munsi  
ku rwego rw'Akarere   wizjihirijwe mu murenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza ku Nsanganyamatsiko igira iti " Umugore ni uw'agaciro "

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro byaranzwe no kuremera Abatishoboye hatangwa Matelas,imbabura ndetse n'Amatugo magufi.

Umuyobozi w'Akarere wungitije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage  MUTAGANDA Theophile yavuze ko Kwizihiza uyu munsi bigamije kuzirikana uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange. kandi ko ari umwanya wo kurebera hamwe inzitizi umugore wo mu cyaro agihura nazo zimubuza kubyaza umusaruro amahirwe ahari no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ajyane n’icyerekezo cy’Igihugu, arusheho gutera imbere.

Umuyobozi w'Akarere wungirije Yakomeje asaba abaturage  gukora Ibikorwa bitandukanye by'iterambere, Kugira Isuku 
Kubungabunga amahoro n'umutekano, Kwirinda ubusinzi no Kuboneza urubyaro.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko n’ubwo hari intambwe yatewe, inzira ikiri ndende. Umugore wo mucyaro by’umwihariko akaba agihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo, ubukene, kutiga, kutamenya amategeko amurengera, ihohotera rishingiye ku gitsina, kutigirira icyizere n’ibindi.

Ubushakashatsi bugaragaza  ko 66,6 %  by’ abagore bakora imirimo y’ubuhinzi. Muri bo 57,6% bakora ubuhinzi butagamije isoko (NISR, Labour Force Survey, 2024). Ibi biterwa ahanini n’ubumenyi buke ku buhinzi bw’umwuga buhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere bukanatanga gutanga umusaruro utubutse.