Rulindo: Hizihijwe umunsi w’Intwari, abaturage biyemeza gusigasira ibyo zaharaniye

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mu Murenge wa Shyorongi byabimburiwe no gusura ibikorwa remezo bitandukanye, birimo urugomero rw’amashanyarazi ruri kubakwa ku mugezi wa Nyabarongo, rukaba rwitezweho kuzatanga Megawatt 42 z’umuriro w’amashanyarazi. Rwitezweho kuvana mu bwigunge bamwe mu baturage bataragerwaho n’amashanyarazi bo mu Karere ka Rulindo n’abo mu tundi turere duhana imbibi, ndetse rukazakemura ikibazo cy’imyuzure yibasiraga uwo mugezi, kuko nyuma yo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi, amazi ya Nyabarongo azatunganywa akoherezwa mu ngo, akaba yakoreshwa nko mu nganda no mu mirimo yo mu rugo.

Mu kwizihiza ibi birori kandi hanasuwe umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumu, urimo gutunganywa, ureshya na Km 11,3, uzoroshya ubuhahirane bw’abaturage bo mu Mirenge ya Shyorongi na Rusiga, cyane ko bagorwaga no kugeza umusaruro wabo ku masoko, ukazatwara amafaranga angana na Miliyari imwe n’ibihumbi Magana ane na makumyabiri na birindwi.

Mu bindi byishimiwe, harimo no kuba imirire mibi mu bana igenda icika, binyuze mu ngo mbonezamikurire y’abana batoya, aho ababyeyi bajyana abana mu ngo mbonezamikurire bakitabwaho, bagahabwa inyigisho zibakangura ubwonko, bagahabwa indyo yuzuye, bikabarinda kugwingira  no kwandagara mu mihanda.

Ubutumwa bwatanzwe, Abayobozi bashishikarije abaturage gusigasira ibyagezweho no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rutekanye, rutuwe n’abaturage bateye imbere mu bukungu n’imibereho myiza. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yasabye ababyeyi kwita ku bana no kubarinda igwingira. Yagize ati: “Intwari zirarerwa, biragoye kugira ngo umwana abe yaragwingiye cyangwa yaragize imirire mibi azabe intwari. Ni ngombwa ko buri mubyeyi aharanira kwita ku burere n’imikurire y’umwana we kugira ngo nawe abe yaba intwari.” Abaturage bitabiriye ibirori bashimye ibikorwa by’ubutwari u Rwanda rwagezeho, biyemeza kubirinda no kubyongera nabo ubwabo baharanira kuba intwari.

Ibirori byaranzwe n’indirimbo n’imbyino bisingiza intwari z’u Rwanda.