RULINDO: IKIGO NDERABUZIMA CYA CYINZUZI CYAHAWE IGIKORESHO CYO KWIFASHISHA MU BUVUZI BW’AMENYO

Kuri uyu wa kane ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC cyashyikirije ikigo nderabuzima cya cyinzuzi intebe (Chaise Dentaire) yifashishwa mu kuvura no gusuzuma  amenyo.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya cyinzuzi soeur NTITWIHIRAGABA Christine avuga ko mbere  iyo umuturage yazaga kwivuza amenyo bahitaga bamwohereza ku bitaro bikuru bya Rutongo ibintu byavunaga abaturage kubera byabasabaga gushaka amatike yo kujyayo.

Soeur NTITWIHIRAGABA Christine akomeza avuga ko iyi ntebe ije ikenewe kuko ubu abaturage bigiye kujya biborohera bakivuriza igihe, kandi bagakira vuba kandi  ko bizafasha  n’ikigo nderabuzima mu buryo bwo kwinjiza amafaranga.  

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima  Soeur NTITWIHIRAGABA Christine avuga ko byibura mu kwezi  ikigo nderabuzima cya cyinzuzi cyakira  abantu barenga 20 bivuza  amenyo akavuga kandi ko ubu bashobora kuziyongera bitewe nuko n’abo mu bindi bice nka kajevuba na burega bazaba bazi ko ku kigo nderabuzima cya cyinzuzi bashobora kubafasha.