RULINDO: IMIBIRI 260 Y'ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YASHYINGUWE MU CYUBAHIRO
kuri uyu wa gatandatu minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr BIZIMANA jean Damacsenie yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi bari bashyinguwe mu rwibutso rwa bushoki.
Muri iki gikorwa Minisitiri w'Ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugun a bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bunamiye ndetse bashyira indabo ku rwibutso rwa Rusiga.
Imibiri yashyinguwe uyu munsi harimo 250 yimuwe mu rwibutso rwa Bushoki,n'indi 10 yavanywe mu bice bitandukanye by'imirenge ya Shyorongi na Rusiga.Kuyimura byishimiwe n'abafite ababo bari bashyinguye mu buryo bemeza ko butabaheshaga icyubahiro nkuko byemezwa na TWAGIRAYEZU Diogene umwe mu bari bafite ababo bari mu rwibutso rwa Bushoki.

TWAGIRAYEZU Diogene avuga ko bishimiye ko imibiri y’abantu babo bimuwe bakazanwa mu rwibutso rwa Rusiga kuko aho bari basanzwe bashyinguye mu rwibutso rwa Bushoki hatari hameze neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yihanganishije imiryango ifite ababo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Rusiga ndetse n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere kandi yagaragaje ko Akarere ka Rulindo ari kamwe mu twashegeshwe na jenoside yakorewe abatutsi kuko amateka agaragaza ko mu cyahoze ari komine ya shyorongi ari hamwe muhatangirijwe jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1992.
Ibi byanashimangiwe na Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr BIZIMANA Jean Damacsenie aho yagaragaje ko mu gushyingo 1992 muri komine Shyorongi habaye ubwicanyi bukomeye bwakorewe abatutsi bukozwe n’interahamwe za MRND n’impuzamugambi za CDR ziyobowe na Burugumesitiri HITIMANA Alexandre.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yanihanganishije imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Rusiga ndetse ashimira imiryango yemeye ko imibiri y'ababo yimurwa igashyingurwa mu cyubahiro.
Minisitiri Dr BIZIMANA Jean Damacsenie yanashimiye Akarere ka Rulindo muri gahunda yo kubungabunga no kwita ku nzibutso za jenoside kandi yibutsa ko kwibuka no guha icyubahiro abatutsi bishwe muri jenoside ari inshingano.
Muri gahunda yo guhuza inzibutso, akarere ka Rulindo kazasigarana inzibutso 6 zivuye kuri 9 kari gafite. Inzibutso zizasigara harimo urwa Rusiga rwo ku rwego rw'akarere, urwa Mvuzo, urwa Mbogo, Musizi, Rutonde n'urwa Remera mbogo ruri mu murenge wa cyinzuzi.
Igikorwa cyo guhuza inzibutso kizarangirana n'umwaka utaha ahazimurwa urwibutso rwa Shyorongi.
Kugeza ubu inzibutso zo muri aka karere ka Rulindo ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 19 204 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.Urwibutso rwa Rusiga rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 6437 kuri uyu munsi hakaba hiyongereyeho imibiri 260 ubu urwibutso rwa jenoside rwa Rusiga rukaba rubitse imibira igera kuri 6697.





