RULINDO: IMIRYANGO 20 YAHAWE INKA Z'UMUKAMO MURI GAHUNDA YA GIRA INKA MUNYARWANDA
Kuri uyu wa kane umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yashyikirije inka imiryango igera kuri 20 muri gahunda ya gira inka Munyarwanda.
izi nka zatanzwe n'umuryango Heifer international Rwanda ku bufatanye n'umushinga wo mu kigo cy'igihugu gishunzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB ugamije guteza imbere inka z'umukamo.
Ntakirutimana Alexis wahawe inka yishimiye kuba yabonye inka avuga ko igiye kumufasha kujya anywa amata ndetse akabona n'ifumbire akaba yashimiye Perezida wa Repubulika PAUL KAGAME watangije iyi gahunda akavuga ko inka yahawe igiye ku muhindurira ubuzima akiteza imbere.
Madame MUKARUGWIZA Espérance, Ushinzwe Ibikorwa by'Imishinga Iterwa inkunga na Heifer International yasabye abaturage bahawe inka kuzazifata neza zikabagirira akamaro kandi zikabafasha kwiteza imbere ndetse zikabyara bakoroza bagenzi babo.
umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu RUGERINYANGE Theoneste yashimiye umuryango Heifer Internationa Rwanda n'ikigo cy'igihugu cy'ubuhinzi n'ubworozi RAB kuri iyi gahunda yo gutanga inka ku baturage b'Akarere ka Rulindo ngo kuko iyi ari gahunda nziza yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika PAUL KAGAME ikaba igamije gufasha abanyarwanda kwiteza imbere byumwihariko mu karere ka Rulindo izi nka zahawe abaturage zikazabafasha kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana ndetse abaturage bakazabona ifumbire izabafasha kubona umusaruro utubutse.
umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage borojwe inka kuzazitaho bakazifata neza zikabafasha kwivana mu bukene ndetse zikororoka nabo bakoroza abandi
abaturage bahawe inka banahawe imiti n'ibikoresho byibanze bizabafasha kuzitahondetse bakaba banahuguwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara ya Rift valley yibasiye inka muri iki gihe.