RULINDO-INAMA NJYANAMA YAHEMBYE ABATURAGE BITWAYE NEZA MU MARUSHANWA Y’ISUKU N’ISUKURA
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’umujyanama kuri uyu wa kabiri Inama Njyanama y’akarere ka Rulindo yatanze ibihembo ku baturage,umudugudu ,Akagali n’umurenge bahize abandi mu isuku. Aya marushanwa yatangiye tariki ya 16/4/2025 aho yarafite insanganyamatsiko igira iti: Serivisi inoze muri Rulindo icyeye.
Muri aya marushanwa y’isuku,Inama Njyanama yahembye Abaturage 17 bahize abandi mu karere kose buri wese ahabwa matelas, imidugudu 2 na yo uwa Busizi wo mu murenge wa Ngoma n’uwa Ndorandi wo muri Kinihira ihabwa buri umwe smart phone na certificate.
Akagari ka Butangampundu ko mu murenge wa Burega ni ko inama njyanama yasanze gahiga utundi mu isuku ikaba yagahaye icyuma gifotora kikanasohora impapuro kizwi nka Printer.
Ku rwego rw’umurenge, Umurenge wa Tumba ni wo kugeza ubu uhiga iyindi mu isuku ukaba wahembwe mudasobwa igendanwa-laptop,igikombe na certificate.
Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rulindo DUSABIRANE Aimable ashimira abaturage n’imirenge yitabiriye amarushanwa akaba avuga ko muri rusange abaturage ba Rulindo badahagaze nabi mu isuku n’ubwo hari ibikwiye gukomeza kunozwa anasaba abaturage ko isuku bagomba kuyigira umuco.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimye inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yateguye aya marushanwa ndetse n’uruhare igira mu gufasha abaturage gukemura ibibazo bibugarije cyane cyane ibibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.
Guverineri kandi yasabye abaturage kwimakaza isuku ,bakayigira umuco abibutsa ko isuku ari isoko y’ubuzima.