RULINDO: INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YATANGIJE ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA HAGAMIJWE KUNOZA SERIVISI NO KWIMAKAZA ISUKU N’ISUKURA
Kuri uyu wa gatatu Abagize inama njyanama y'Akarere ka Rulindo batangije icyumweru cy'umujyanama 2025. gifite insanganyamatsiko igiri iti: "serivisi inoze muri Rulindo icyeye". Ibikorwa biteganijwe muri iki cyumweru bizibanda mu kunoza imitangira ya serivisi ndetse no guteza imbere isuku n’isukura mu karere ka Rulindo.
Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rulindo DUSABIRANE Aimable asobanura ko muri iki cyumweru cy’umujyanama hateguwe ibikorwa bitandukanye bizibanda mu kunoza imitangire ya serivisi by’umwihariko serivisi z’ubutaka.

DUSABIRANE Aimable avuga ko impamvu bazibanda mu mitangire ya servise y’ubutaka by’umwihariko bashingiye kubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB bwagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga muri serivise z’ubutaka. Yagize ati: “hari ibikorwa bitandukanye byanenzwe muri ubu bushakashatsi nk’Akarere kari mugutera imbere gaturiye umujyi wa Kigali ndetse kari kugenda kabona ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashanyarazi n’imihanda bituma abaturage bakenera serivise z’ubutaka zitandukanye bityo bakaba bagiye kuzinoza”.
DUSABIRANE Aimable akomeza avuga ko mu rwego rwo kuzoza imitangire ya serivisi hazabaho ku manuka bakegera abaturage serivisi zatangirwaga ku karere zigatangirwa ku murenge,kandi bagashakira imirenge yegereye umujyi wa Kigali iri guturwa cyane ibikoresho byifashishwa muri serivise y’ubutaka.
Muri iki cyumweru cy’umujyanama kandi hatekanijwe ibikorwa bijyanye no kwimakaza isuku n’isukura aho hazakorwa amarushanwa y’isuku mu mirenge harebwa abaturage bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa ndetse no kuba abaturage bafite ibiraro by’amatungo ku buryo nta muturage wabana n’amatungo mu nzu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru NGENDAHIMANA Pascal ashima ibikorwa byateguwe mu cyumweru cy’umujyanama mu karere ka Rulindo kuko bijyanye na gahunda ya Leta yo gutanga serivise nziza no kwita ku mibereho myiza y’abaturage hagamijwe gushyira umuturage ku isonga.
Bakaba bizeye ko bizagira impinduka nyinshi ku mibereho y’abaturage Yagize ati:”twizeye ko tuzabona impinduka nyinshi ubwo icyumweru cy’umujyanama kizaba gishojwe tuzabona umubare mwinshi w’Abaturage basobanukiwe kurushaho umuco w’isuku n’abaturage benshi batari bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa babufite.”
NGENDAHIMANA Pascal akomeza avuga ko muri iki cyumweru cy’umujyanama mu karere ka Rulindo kizasiga ibibazo bijyanye na serivise z’ubutaka bikemutse bijyanye n’icyerekezo cy’intara y’Amajyaruguru n’igihugu muri rusange.
Icyumweru cy’umujyanama mu karere ka Rulindo biteganijwe ko kizamara ukwezi n’igice ariko ibikorwa byo kunoza imitangire ya serivise no guteza imbere isuku n’isukura bikazakomeza mu gihe cy’umwaka wose bikajya bitegurwa mu bihembwe.