RULINDO: INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YEMEJE INGINGO Y’IMARI YA 2026/2027 INGANA NA MILIYARI 38 Z'AMAFARANGA Y'URWANDA..

Mu nama isanzwe y’inama njyanama y’Akarere yateranye kuri uyu wa 27 kamena 2026 Abajyanama bagize inama njyanama y’Akarere batoye kandi bemeza ingengo y’Imari y’umwaka wa 2026/2027 ingana na miliyari 38,233,932,746 Rwf izakoreshwa mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2. Aho inking yo guteza imbere imibetreho myiza y’Abaturage yihariye 75% by’ingengo y’imari, inking y’ubukungu ikagira 13% mu gihe inking y’imiyoborere myiza ifite 12% by’ingengo y’imari.

Muri iyi nama Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere NSHIMIYIMANA Dieudonnee yagaragarije Abajyanama uko ingingo y’imari y’uyu mwaka izakoreshwa  asobanura ko hazibandwa mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST2 aho biteganyijwe ko mu nkingi y’ubukungu hazakoreshwa miliyari 4,854,794,001 frw angana na13% by’ingengo y’imari y’uyu mwaka,muriyo  ubuhinzi n’ubworozi bwihariye  agera kuri miliyari 2,322,640,902 frw angana na 6% ahazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abaturage kubona inyongeramusaruro no gutanga ishwagara ku bahinzi no gukingira inka no gutera intanga ndetse no gutanga inka muri gahunda ya Gira inka no gukangurira abaturage gushyira amatungo n’ibihingwa mu bwishingizi. 

Ibidukikije n’umutungo kamere bigenewe agera kuri miliyari 1,439,012,570 frw angana na 4% by’ingengo y’imari mu gihe guteza imbere urwego rw’Abikorera no guhanga imirimo mu rubyiruko bigenewe agera kuri miliyoni 33,267,646 frw angana na 0.10% by’ingengo y’imari. naho ubwikorezi bukagira ingengo y’imari ya miliyari 1,005,002,883 frw  ingana na 2.70% aho  biteganyijwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2026/2027 hazubakwa ndetse hagasanwa ibiraro mu rwego rwo koroshya ubuhahirane aho bizatwara agera kuri miliyoni 809,071,290 z’amafaranga y’uRwanda.

Mu nkingi y’ubukungu kandi biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2026/2027 urwego rw’iterambere rw’imijyi n’imiturire bigenewe agera kuri miliyoni 54,870,000frw angana na 0.10% by’ingengo y’imari.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2026/2027 mu nkingi y’iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage hazakoreshwa agera kuri miliyari 28,679,065,779 frw angana na 75% by’ingengo y’imari y’Akarere aho uburezi bwihariye agera kuri miliyari 20,091,317,138 frw angana na 52.50% by’ingengo y’imari urwego rw’ubuzima rukagira agera kuri  miliyari 5,740,074,308 frw angana 15% by’ingengo y’imari  mu gihe agera kuri miliyari 2,592,137,669 frw angana na 6.80% by’ingengo y’imari y’Akarere izakoreshwa muri  serivisi zo gufasha abatishoboye naho agera kuri miliyoni 255,536,664 frw angana na 1% by’ingengo y’imari azakoreshwa  mu guteza imbere amazi isuku n’isukura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere kandi yagararagarije Abagize inama njyanama ko mu nkingi y’imiyoborere myiza hazakoreshwa agera kuri miliyari 4,700,072,966 z’amafaranga y’uRwanda angana na 12% by’ingengo y’imari y’umwaksa wa 2026/2027 agera kuri miliyari 4,633,377,164 angana na 11.70% izakoreshwa muri guteza imbere serivisi z’imiyoborere myiza n’inzego zegerejwe abaturage harimo kubaka ibiro by’Utugari mu gihe guteza imbere siporo n’umuco byagenewe ingengo y’imari ya miliyoni 66,695,802frw angana na 0.10%.

Muri iyi nama isanzwe y’inama njyanama y’Akarere hanasuzumwe izindi ngingo zitandukanye zirimo ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, gahunda y’ibikorwa, igenamigambi ry’itangwa  ry’amasoko n’ingengo y’imari by’Akarere mu mwaka wa 2025-2026; ndetse n’amabwiriza y’Inama Njyanama agena ibihano bihabwa utubahirije isuku;  Gahunda y’Akarere yo guhangana n’ibiza  (District Disaster Management Plan) n’izindi.