RULINDO: INGABO Z'IGIHUGU ZAHAYE AMAZI MEZA IKIGO NDERABUZIMA CYA CYINZUZI

Kuri uyu wa kane umuyobozi w'akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe n'umuyobozi w'ingabo mu turere twa Burera, Gicumbi na Rulindo CoL SAFARI Alphonse n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere bafunguye ku mugaragaro amazi yagejejwe mu kigo nderabuzima cya  Cyinzuzi.

Aya maziyafunguwe ku mugaragaro mu gihe kuri uyu munsi aribwo mu gihugu hose  hasojwe ibikorwa inzego z'umutekano byumwihariko ingabo z'URwanda zifatanya n'abaturage.

Abarwayi bagana iki kigo nderabuzima cya Cyinzuzi bagaragaje ibyishimo byo kuba muri iri vuriro hageze amazi meza kuko mbere bakoreshaga amazi y'imvura bagiye kunywa imiti, bakagira impungenge ko yazabatera indwara. bakabavuga ko ubu impungenge zishize 

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Cyinzuzi SOUEUR NTITWIHIRAGABA Christine ashimira ingabo z'igihugu n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo kuba babashije kubagezaho amazi meza ngo kuko mbere byari bigoye kuba ivuriro ntamazi meza rifite,avuga ko bakoreshaga amazi y'imvura ariko mu gihe cy'izuba byabagoraga kuko bakoreshaga imodoka mu kuvoma kugirango babone amazi.

SOUEUR NTITWIHIRAGABA Christine yakomeje avuga ko ubu muri serivise zose amazi arimo bitandukanye na mbere aho nko muri salle ababyeyi babyariramo muganga yagorwaga no kubona amazi mu gihe amaze kubyaza.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo madamu MUKANYIRIGIRA Judith yashimiye ingabo z'igihugu uburyo  zikomeje gufasha abaturage b'Akarere ka Rulindo ndetse yibutsa ko ibi bikorwaremezo abaturage baba bahawe ari ibyabo bakwiye kubifata neza birinda kubyangiza.

Uyu muyoboro uzana amazi muri iki kigo nderabuzima cya cyinzuzi waturutse mu murenge wa Ntarabana ukaba ureshya n'ibilometero birenga 2km hakaba hari hashize ibyumweru bitatu amazi ageze muri iki kigo nderabuzima ndetse uyu muyoboro ukazafasha n'abaturage batuye aho waciye kubona amazi meza 

Aya mazi yagejejwe muri iki kigo nderabuzima n'ingabo z'igihugu muri gahunda y'ibikorwa by'ingabo zigihugu zifatanya n'abaturage
RDF citizens outreach program hagamijwe gufasha abaturage kugera ku iterambere no kugira imibereho myiza.