RULINDO: INGO IBIHUMBI 27 ZABONYE AMAZI MEZA

Ingo zisaga ibihumbi 27 zo mu mirenge 6 y’akarere ka Rulindo kuri ubu ziri kugerwaho n’amazi meza, nyuma yo gusana Umuyoboro w'amazi wa Kararama-Marenge wari ushaje ndetse warangiritse,aba baturage bakaba bari bamaze igihe badafite aho bakura amazi.

Uyu muyoboro ureshya n’ibilometero 76, ukaba unyura mu mirenge ya Mbogo, Cyinzuzi, Burega, Ngoma, Ntarabana na Masoro .Ubu urageza amazi meza ku ngo 27,100.

Ibyishimo by’aba baturage babihuza n’igihe bari bamaze badafite amazi meza ubwo uyu muyoboro wari warangiritse

Gusana umuyoboro Kararama-Marenge byatwaye amafaranga y’u Rwanda 322 069 613, akarere gafatanyije na banki y’iterambere y’u Budage KFW GERMANY binyuze muri Ambadade y’u Budage mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yibukije abaturage bo mur’iyi mirenge ko igihugu gifite icyerekezo 2050 aho buri muturage azaba afite ubukungu n’imibereho myiza. Avuga ko  kubegereza amazi meza ari intego y’igihugu yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bityo ko nabo bakwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bafata neza ibikorwaremezo bagezwaho.

Kugeza ubu,abaturage 85% ba Rulindo mu mirenge uko ari 17 bagerwaho n’amazi meza hakaba hari gahunda yo gukomeza gusana no kubaka indi miyoboro mishya y'amazi kugira ngo n’abo 15% basigaye bayahabwe, kuri ubu hakaba hari kubakwa Umuyoboro wa Rwanyana-Kiruli-Gitare  w’ibilometero 24 ugeze kuri 71% ukazatanga  amazi  meza  mu Mirenge ya Tumba, Base na Rukozo.