RULINDO: INKOKO ZISAGA 2000 ZAHAWE URUBYIRUKO MU MURENGE WA MBOGO
Kuri uyu wa kabiri abasore n'inkumi 10 bo mu murenge wa Mbogo bahawe inkoko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.ni inkoko zatanzwe n'umushinga Agrifine, uru rubyiruko buri wese akaba yahawe inkoko 200.
Umwe mu bahawe inkoko, NSANZURUKUNDO Jean de Dieu, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ku ruhare bugira mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kurushakira abaterankunga.NSANZURUKUNDO yakomeje ashima umushinga Agrifine wabahaye izi nkoko avuga ko zizamufasha kwiteza imbere ndetse akazoroza bagenzi be yagize ati:“Nishimiye guhabwa izi nkoko kuko Zigiye kumfasha kwitezimbere biturutse ku musaruro w'amagi narinsanzwe mfite izindi nkoko 150 ubu mpise ngira inkoko 350 urumva ko zizamfasha kubona amagi menshi no kwiteza imbere.”
Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu RUGERINYANGE Theoneste yashimiye umushinga Agrifine wattanze izi nkoko asaba urubyiruko kuzafata neza inkoko bahawe bakazitaho kugirango zibashe kubagirira akamaro Yagize ati: “Turifuza kubona izi nkoko zibafasha kwiteza imbere. Muzazifate neza,kandi muzoroze n'urundi rubyiruko kugirango narwo rwiteze imbere."
Umuyobozi w'Akarere kandi yasabye urubyiruko kujya bitabira gahunda za Leta harimo nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwizigamira muri EjoHeza.
urubyiruko rwahawe izi nkoko rwabanje guhugurwa n'umushinga Agrifine hakaba harahuguwe urubyiruko rusaga 100 bikaba biteganyijwe abasigaye bazahabwa nyuma y'amezi atandatu abahawe mbere batangiye kwishyura.