RULINDO: KOMITE NYOBOZI YATANGIYE INGENDO ZO GUSURA IMIRENGE HAGAMIJWE KWIBUTSA ABAKOZI INSHINGANO
Kuva kuri uyu wa mbere abagize komite nyobozi y’Akarere ka Rulindo batangiye gahunda yo gusura imirenge mu rwego rwo kwibutsa abakozi bakorera ku rwego rw’umurenge inshingano zabo kugirango barusheho gutanga umusaruro mu kazi.
Iyi gahunda yo gusura imirenge, yatangiriye mu Murenge wa Kisaro aho umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUTAGANDA Theophile,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere NSHIMIYIMANA Dieudonnee, ndetse n’umuyobozi mukuru w’imirimo Rusange NSANZAMAHORO Erenest, Babanje gusura umurenge bakora ubugenzuzi bw’isuku.
Nyuma yo kureba uko isuku y’uyu murenge yifashe umuyobozi w’Akarere hamwe n’abagize komite Nyobozi baganiriye n’abakozi,abagize inama njyanama y’umurenge,abayobozi b’ibigo by’amashuri abahagarariye abikorera mu murenge ndetse n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kisaro n’abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith yashimiye abakozi b’umurenge wa Kisaro kubwo akazi bakora ariko yongera kwibutsa buri mukozi inshingano ze abasaba kuzikora neza mu gufasha abaturage kugera ku iterambere no kugira imibereho myiza nkuko biri muri gahunda ya guverinoma y’uRwanda.
Umuyobozi w’Akarere kandi yasobanuriye abakozi n’abagize njyanama y’umurenge icyerekezo cy’igihugu 2050 asaba abakozi ko aribo bafite inshingano zo guteza imbere umurenge no gufasha abaturage kugera kuri iki cyerekezo.
Umuyobozi w’Akarere yemeza ko muri iki gihe ibibazo by’abaturage b’akarere ka Rulindo byagabanutse kubera uburyo bwashyizweho bwo kubikurikirana no kubyitaho bityo ko ariyo mpamvu ubu hagezweho kwegera abakozi nabo bakibutswa inshingano zabo hagamijwe kubahwitura mu byo bakora bakarushaho gutanga umusaruro wifuzwa.
Biteganijwe ko iyi gahunda izagera mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo uko ari 17 aho abakozi b’umurenge bazashishikarizwa kwita ku nshingano zabo neza no gufasha abaturage babaha serivisi inoze kandi bakabafasha kugera ku iterambere no kugira imibereho myiza ndetse no gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gutangiza ama club y’isuku n’isukura nayo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.


