RULINDO: MINISITIRI W’UBUTABERA AKABA N’INTUMWA NKURU YA LETA DR EMMANUEL UGIRASHEBUJA YIFATANYIJE N’ABATURAGE KWIBUKA 31 IMIRYANGO YAZIMYE KUBERA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.
Kuri uyu wa gatanu ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu murenge wa shyorongi mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye kubera jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel UGIRASHEBUJA ari nawe wari umushyitsi mukuru, Abandi batumirwa bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo barimo abadepite bagize inteko ishingamategeko aribo Hon BITUNGURAMYE Diogene na Hon parfaite Ingrid.n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo abakuriye inzego z’umutekano mu karere ka Rulindo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo madamu MUKANYIRIGIRA Judith yagaragaje ko kugeza ubu mu karere ka rulindo habarurwa imiryango irenga 260 yazimye kubera jenoside yakorewe abatutsi, gusa iyi miryango ikaba ari iyabaruwe mu mirenge 9 gusa, bakaba bakomeje urugendo rwo kubarura nindi miryango yazimye mu mirenge isigaye 8.

Umuyobozi w’Akarere kandi yashimangiye ko igihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo kwihanganisha abashoboye kuyirokoka.agira ati:”nyamara ku birebana n’imiryango yazimye burundu, ntitubona abo guhumuriza cyangwa se kwihanganisha kuko nta n’umwe uriho.
Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yasobanuye ko Kuba Akarere ka Rulindo karashyizeho gahunda z’umwihariko yo kwibuka imiryango yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukugira ngo dufate umwanya wo gutekereza ubukana Jenoside yakoranwe.
Madamu MUREBWAYIRE Alphonsine Uhagarariye IBUKA mu karere ka Rulindo nawe yatangiye yihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse anavuga ko nubwo uyu munsi twibuka imiryango yazimye kubera jenoside yakorewe abatutsi ariko anashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo uburyo bwita ku mibereho y’Abarokotse jenoside.

Yakomeje asaba ko hakwiye gukomeza gufatanya mu kurwanya abagihakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi kuko baba bagamije gukomeza gutoneka abayirokotse,
Umuyobozi wa IBUKA yashimiye inkotanyi zahagaritse jenoside anasaba ko hakwiye kwigisha abakiri bato gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda,bakirinda ingengabitekerezo ya jenoside n’aba bayobya bakoresheje imbugankoranyambaga.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel UGIRASHEBUJA mu ijambo rye yatangiye yihanganisha ababuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi ashimangira ko
Umwanya nk’uyu ukwiye kudufasha kwongera gutekereza no gufata ingamba zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ihakana ndetse n’ipfobya ryayo mu buryo bwose.
Yagize ati:”Dufite amakuru ko ingengabitekerezo ya jenoside iri ku rugero rwo hejuru muri aka karere, ndabashishikariza kubicikaho kuko abo yabonetseho bitazatubuza na rimwe kubakurikirana”.
Minisitiri Yakomeje kandi asaba kwamagana abahakana jenoside yakorewe abatutsi n’abagerageza bose gusibanganya amateka. Ati: “Babyeyi, barezi mukwiye kwigisha cyane cyane urubyiruko amateka nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo no mu gihe kizaza hatazagira uzongera kugoreka amateka yacu.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yashimangiye ko Kuri uyu munsi twibuka imiryango yazimye y’abacu bazize ubugome ndengakamere mu gihe jenoside yakorerwaga abatutsi, bidufasha kuzirikana ko isi nta cyo yakoze ngo ikumire. Ati: “Uko gutereranwa n’amahanga nibyo byaviriyemo imiryango imwe kuzima ntihagira uyirokokamo. Ibyo bikwiye kudutera guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo, binyuze mu bumwe n‘ubwiyunge, ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, twubake ejo heza”.





