Rulindo: Nta butaka dushaka kubona budahinze kabone n’ahagenewe kubakwa hatubatse -Mayor MUKANYIRIGIRA
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, MUKANYIRIGIRA Judith yasabye abaturage guhaguruka bagahinga ahari ubutaka hose mu Karere ka Rulindo, ahagenwe imiturire, yemwe n’ahari ibibanza byo kubakwamo ariko bikaba bitarubakwa cyangwa ngo bibe bizubakwa vuba. Asaba uzi ahari ubutaka budahinze gutanga amakuru, abadashaka guhinga, ubutaka bwabo bugatizwa abashoboye kuhabyaza umusaruro. Yongeyeho ko butaka bwaguzwe, bene bwo bakaba baba ahandi, niba bataje ngo babuhinge cyangwa babukoreremo icyo bwagenewe buratizwa abahinzi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe na DPC SSP John NSANZIMANA mu gutangiza igihembwe cy'ihinga
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, ibi yabivugiye mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Gasiza, mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024A, aho yavuze ko nta muturage ukwiye kubura ibyo kurya ngo usange bamwe baravunwa no kwambuka Igihugu bajya kubihaha nyamara bagakwiye guhinga ubutaka buhari bakihaza bakanasagurira amasoko.
Yagize ati : “ Ubwo twabonye imvura, dukwiye guhinga kandi tugakoresha inyongeramusaruro uko bikwiye, kuko biri mu bizadufasha kwihaza mu biribwa, ibiciro by’ibiribwa bikagabanuka. Ibyo tuzabigeraho niduhinga ubutaka bwose budahinze, kuko twebwe abaturage turiyongera, ariko ubutaka duhinga ntibwiyongera. Hari uguhinga, uguhingisha, hari ukwatisha cyangwa kwatira abashaka guhunga, hari uguha abantu bagahinga muri tugabane…, byose mureke tubikore ubutaka bwose buhingwe, bubyazwe umusaruro uko bikwiye”.
Akomeza agira ati: “ Hari ibibanza n’amasambu by'abantu batuye cyangwa baturuka ahandi, ayo masambu yose agomba guhingwa. Ikibanza ni gishaka kibe ari 20 kuri 30 kigomba guhingwa mu gihe utaracyubaka. Abafite ibibanza hano batuye mu tundi turere, batuye i Kigali n’ahandi mubabwire ko twemeje ko ubutaka bwose bugomba guhingwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yasabye buri wese ufite ubutaka ko niba atabashije kubuhinga yabuha undi ubashije akabuhinga, akamuha amafaranga cyangwa se bakavugana uko bazabigenza. Yabwiye abaturage ko niba ubwabo bibananiye, nk’ubuyobozi bw’Akarere buzaha abashoboye ubwo butaka. Ati “ Mudushakire ahubwo abantu baba bakeneye imirima yo guhinga kuko iri busigare idahinze turayitanga ku buntu abantu bayihinge”. Akomeza avuga ko ibyo byose bizakorwa ku bw’inyungu rusange kuko abantu badakwiye kubura ibyo kurya kandi hari ubutaka bakwiye guhinga.
Yagize kandi ati “Mudutangire amakuru ko twavuze ko ubutaka bwose bugomba guhingwa. Umukoro mufite, twese dufite ni ukudutungira agatoki, ukatubwira uti ariko ahantu ntuye hari isambu idahinze kandi nyiraho mbona ibyo guhinga cyangwa guhingisha atabikozwa, rwose uzanterefone umbwire, tuzegera nyirubutaka, nidusanga adashaka guhinga, uwatanze amakuru tuzamuheraho abe ariwe utizwa ubwo butaka.”

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage gukurikiza inama bagirwa n’abafashamyumvire, guhinga ibihingwabyatoranyijwe, gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda, kwiyandikisha muri Smart Nkunganire, guhingira ku giha kandi bagakurikirana imyaka mu murima, ntibahinge ngo baterere iyo. Yibukije abataratanga umusanzu wa mitiweli kwihutira kuwutanga, kuko ibikorwa byose bakora, babikora kuko bafite amagara mazima, ati : “indwara iratungurana, byaba bibabaje rero ubaye utaratanga umusanzu wa mitiweli ukarwara, ukarembera mu rugo kuko wabuze ubushobozi bwo kwivuza, bityo ukaba uraye ihinga, ukazicwa n’inzara abandi bejeje, uzize kudatanga mitiweli.”
Igihembwe cy’ihinga cyatangirijwe mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Gasiza, mu Gishanga cya Bahimba, haterwa ibigori; ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’Akarere, inzego z’umutekano, abakozi muri RAB station ya Musanze n’abaturage b’imirenge ya Tumba, Mbogo, Rusiga na Bushoki bahinga mu gishanga Cya Bahimba.