RULINDO: PEREZIDA KAGAME YASUYE AHACUKURWA WOLFRAM MU MURENGE WA SHYORONGI

kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025 ,Perezida Paul Kagame yasuye ikirombe cya Nyakabingo giherereye  mu Karere ka Rulindo, iki kirombe nicyo cyambere gicukurwamo amabuye y’agaciro menshi ya Wolfram ku mugabane wa Afurika.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko iki kirombe gikoreramo abakozi barenga 1800 kandi ko mu myaka itatu ishize, umusaruro wacyo wikubye hafi inshuro ebyiri.

Iki kirombe giherereye mu Murenge wa Shyorongi, kigenzurwa na sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Trinity Metals Group, hashingiwe ku masezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda.

Gucukuzi  Wolfram muri iki kirombe bYatangiye mu 1930, sosiyete ya Trinity Metals yatanguye  kugenzura iki kirombe  mu mwaka wa 2022. Ubu gifite ubuvumo butanu burimo ubutambike bwa metero 800 n’ubujyakuzimu bwa metero 120.

Mu bucukuzi bukorerwa muri iki kirombe, hifashishwa ikoranabuhanga rigezweho. Mu buvumo, hari imashini zitwara abakozi zijya gukura amabuye mu ntera ya kure, ibyuma bitanga umwuka, ibikurura amazi yo mu butaka kugira ngo atabangamira abakozi n’ibindi bikoresho bigabanya impanuka.

Muri Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Trinity Nyakabingo bwasobanuye ko kubera iri koranabuhanga, hari hashize amezi arindwi nta mpanuka irabera muri iki kirombe yatuma umukozi asiba akazi umunsi.

Wolfram ni amabuye y’agaciro akenerwa cyane n’inganda zikora ibikoresho bigezweho kandi bikomeye. Harimo ibikoreshwa mu bwubatsi, ibyo mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu mbunda ndetse n’amasasu.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe mine, peteroli na gas (RMB), rusobanura ko byibuze mu cyumweru, u Rwanda rwohereza mu mahanga toni 24 za Wolfram.

Mu mwaka ushize, Trinity Metals yacukuye toni 1107 za Wolfram mu kirombe cya Nyakabingo ndetse iteganya ko umusaruro wayo uzikuba kabiri mu myaka ine iri imbere.