Rulindo: PEREZIDA W’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO GERTRUDE KAZARWA N’UMUYOBOZI W’AKARERE BIFATANYIJE N’ABATURAGE MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI K’UGUSHYINGO
Kuwa 29/11/2025 mu mirenge yose igize Akarere hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11 ku rwero rw'Akarere wabereye mu murenge wa Ntarabana aho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Gertrude Kazarwa ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere Madamu Mukanyirigira Judith n'abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage bo muri uyu Murenge.
muri uyu muganda wanatangirijwemo ubukangurambaga bw'isuku hakozwe ibikorwa bitandukanye birebana n'Isuku birimo kubaka imiserege y'amazi, gucukura ibyobo bifata amazi,gutema ibihuru no gutoragura imyanda.
uyu muganda wanitabiriwe n’Abadepite bari bamaze icyumweru mu ngendo rusange mu Karere ka Rulindo, ndetse n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere.
Uyu muganda kandi wanakozwe ku rwego rw’ibigo by’amashuri byose byo mu Karere ka Rulindo, uko ari 134, aho abanyeshuri, abarimu n’abayobozi b’amashuri bifatanyije mu bikorwa by'Isuku
Nyuma y’umuganda, abayobozi bagiranye ibiganiro n’abaturage.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Hon. Gertrude Kazarwa, yashimye abaturage b’Umurenge wa Ntarabana ku ruhare rwabo mu kwitabira gahunda z'Akarere cyane cyane ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'Akarere n'imikoreshereze y'ubutaka..
Hon. Gertrude Kazarwa,by’umwihariko, yashimye Hakizimana Daniel, umuturage wagizwe indashyikirwa mu kwimakaza isuku mu Karere ka Rulindo, asaba abaturage bose kumwigiraho no gukomeza kugira isuku ku mu biri n'aho batuye.