RULINDO: RP–TUMBA COLLEGE Na GREATER BATANGIJE IKORANABUHANGA RYA “LIVING LAB” MU MUDUGUDU W'ICYITEGEREREZO WA MUYANZA.
“Living Lab” ni uburyo bw'ikoranabuhanga butanga amashanyarazi hakoreshejwe ingufu zisubira zituruka ku mirasire y'izuba bwakozwe n'abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry'ubumenyingiro rya Tumba College ku bufatanye n’umushinga GREATER.
Eng. MUTABAZI Rita Clemence, Umuyobozi wa RP–Tumba College, Yagaragaje akamaro ka “Living Lab”, cyane cyane uruhare rwayo mu guteza imbere iterambere ry’abaturage binyuze mu bisubizo birambye by’imikoreshereze y’ingufu zisubira. yashimangiye ko Living Lab izafasha abaturage kubona ibisubizo by’ingufu zisubira, inafashe abanyeshuri mu bushakashatsi no guhanga udushya. Yashimye cyane ubufatanye na gahunda ya GREATER nk’imwe mu nkingi y’iterambere rishingiye ku bufatanye.
Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga, imiryango ine ituye mu Mudugudu wa Muyanza yahise ihabwa sisitemu z’imirasire y’izuba zo kumurika mu ngo, nk’ikimenyetso cy’inyungu rusange z’uyu mushinga.Umwe mu baturage, Nyiransabimana Béatrice, yagize ati: “Ubu abana bazajya biga nijoro nta mbogamizi kandi tugabanye amafaranga tugura umuriro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, NSHIMIYIMANA Dieudonné, yashimiye RP–Tumba College hamwe n’umushinga GREATER ku bw’umusanzu wabo ugaragara mu guteza imbere abaturage, utari uwo mu mashuri gusa. Yagaragaje ko ubu buryo buje gufasha abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi kubona umuriro, ashimira igisubizo cy’ingufu z’imirasire y’izuba nk’uburyo buhendutse kandi burambye.
Uyu mushinga uteganyijwe kugera no mu yindi midugudu y’icyitegererezo, ukazaba isoko y’udushya mu gukoresha ingufu zisubira mu Rwanda.



