Rulindo: Senateri Hon. Nkubana Alphonse hamwe n’Umuyobozi w’Akarere basuye Rutongo Mine banaganira n'Abaturage mu nteko yabereye mu murenge wa Masoro

Ku wa 16 Ukuboza 2025, Senateri Hon. Nkubana Alphonse yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rulindo, asura ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Rutongo Mine, agamije kureba uko ubucukuzi bukorwa n’imibereho y’ababukora.

Mu ruzinduko rwe, yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madam Mukanyirigira Judith, afatanyije n’abandi bayobozi, baganira ku mikorere y’ubucukuzi bwemewe, umutekano w’abakozi n’iterambere ry’abaturage baturiye ibi bikorwa. Senateri Nkubana yashimangiye ko ubucukuzi bugomba gukorwa hubahirizwa amategeko kandi bugateza imbere imibereho y’ababukora n’igihugu muri rusange.

Yanashishikarije inzego zose gukomeza gufatanya mu kurwanya ubucukuzi butemewe, avuga ko bugira ingaruka mbi ku mutekano, ku bidukikije no ku bukungu. Ku ruhande rw’Akarere, Madam Mukanyirigira Judith yashimiye Senateri ku ruzinduko n’inama zatanzwe, agaragaza ko Akarere ka Rulindo gakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubucukuzi bwemewe no kurwanya ubucukuzi butemewe.

Nyuma yo gusura Rutongo Mine, Senateri n’abandi bayobozi bitabiriye inteko y’abaturage mu Kagali ka Kabuga, aho abaturage basabwe kugira kugira Isuku no gukomeza kugira  uruhare mu kurwanya ubucukuzi butemewe no kubungabunga umutekano n’iterambere by’Akarere.