RULINDO: UBUYOBOZI BW’AKARERE BURASHIMA URUHARE RW’ABAGIZE IHURIRO RY’ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY’AKARERE

Mu nama y’inteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rulindo yabaye kuri uyu wa kane, perezida w’inama njyanama y’Akarere DUSABIRANE Aimable yashimye uruhare abagize iri huriro bagira mu iterambere ry’Akarere.

Muri iyi nama hasuzumwe ingingo zitandukanye zirimo Gusuzuma ibyagezweho muri uyu mwaka, gusuzuma ibikorwa byihutirwa mu karere,kwakira abafatanyabikorwa bashya no kubasobanurira amabwiriza n’imikorere ya JADF no kurebera hamwe gahunda y’isuzumabikorwa

NYIRURUGO Emmanuel uhagarariye Ihuriro yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira bitabira gahunda zitandukanye z’iterambere ry’Akarere ka Rulindo. 

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo,DUSABIRANE Aimable  mu ijambo rye, yashimiye Ubuyobozi bwa JADF kuba mu nama yabo barateganyije gutumira Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.

Akaba yibukije abafatanyabikorwa ko uku kwezi ari ko gusoza umwaka w’ingengo y’imari.abashimira uruhare bagira mu guteza imbere Akarere,binyuze mu kunganira ingengo y’imari,n’ibindi bikorwa  bifasha  Akarere  mu kuzamura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza. 

Perezida w’inama njyanama yijeje abafatanyabikorwa ko Inama Njyanama abereye Umuyobozi izafatanya ku buryo bwa hafi n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa. Ndetse akaba yamenyesheje abafatanyabikorwa ko  ubugenzuzi bwakozwe n’Intara y’Amajyaruguru  bwagaragaje ko imikorere ya JADF y’Akarere ka Rulindo  ari myiza. 

Zimwe mu nzitizi zikigaragara ni uko JADF itagira ibiro ikoreramo umuyobozi w’inama njyanama akaba yagaragaje ko Kugira ngo bizakemuke aruko hazubakwa ibiro bishya by’Akarere.

Yibukije abagize Ihuriro ko buri mufatanyabikorwa agomba kugira gahunda y’ibikorwa by’umwaka ndetse Asaba abafatanyabikorwa ko bafatanya n’Akarere kunoza igenamigambi ry’umwaka wa 2025-2026, no gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere  NST2,ndetse n’ubufatanya  mu kwita ku isuku, gutanga serivisi nziza, kongerera ubushobozi Akarere harimo no guteza imbere ikoranabuhanga.