RULINDO : UBUYOBOZI BW’AKARERE BWASUYE ABABYEYI B’INTWAZA BO MU RUGO RW’IMPINGANZIMA RWO MU KARERE KA BUGESERA

Kuri uyu wa kane itsinda riyobowe n'umuyobozi w'akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith ryasuye ababyeyi b'intwaza bo mu rugo rw'impinganzima ruherereye mu karere ka Bugesera ribagezaho impano babateguriye.

Iri tsinda ryari rigizwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere,abagize inzego z'umutekano mu karereukuriye IBUKA mu karere, umuyobozi wa AVEGA mu karere abahagarariye IBUKA mu mirenge n'abafite ababyeyi bari mu rugo rw'impinganzima.

urugo rw'impinganzima rwa Bugesera rwatangiye rufite ababyeyi b’intwaza 35 ubu rukaba  rubamo ababyeyi b'intwaza 70 harimo 5 bo mu karere ka Rulindo.

Umuhuzabikorwa w'uru rugo madam Umuhoza Francoise yagaragarije iri tsinda uko aba babyeyi b'intwaza babaho mu buzima bwa buri munsi ndetse anashimira  ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo bwatekereje kuza gusura intwaza zo muri uru rugo.

Kansayisa theophila umwe mu ntwaza ziba muri uru rugo yashimiye ubuyobozi buhora bubazirikana umunsi ku wundi byumwihariko perezida wa Republic Nyakubahwa  Paul Kagame na madamu we Jeannette Kagame.

Umuyobozi w'akarere madam MUKANYIRIGIRA Judith akaba yasabye  ababyeyi b'intwaza bo mu rugo rw'impinganzima rwa bugesera gukomeza gutwaza no gukomera muri ibi bihe tugiye kujyamo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi kandi abibutsa ko ubuyobozi bubakunda ndetse bubatekereza umunsi ku wundi.

Urugo rw’impinganzima rwa Bugesera ni rumwe mu ngo enye ( 4) z’impinganganzima zibamo ababyeyi b’intwaza rukaba rwaratashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa Jeannette Kagame tariki ya 3 nyakanga 2018.